00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa FIA yahishuye ko hari abarwanyije ko u Rwanda rwakira Inteko Rusange yayo

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 12 December 2024 saa 06:08
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA), Mohammed Ben Sulayem, yagaragaje hari abarwanyije ko u Rwanda rwakira Inteko Rusange yaryo.

Ibi ni bimwe mu byo yavugiye mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, ku myiteguro y’Inteko Rusange iteganyijwe kubera mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024.

Perezida Mohammed yihereyeho atanga urugero ku gihe yatorerwaga kuyobora FIA mu 2018, avuga ko ari amateka yari yanditswe

Ati “Ni njye Perezida wa mbere w’iri Shyirahamwe watowe ntakomoka i Burayi. Ibyo bivuze ko amarembo yafungutse, kandi agafungukira Isi yose. Bisobanuye ko noneho ari aho buri wese yakwisanga.”

Amateka yagombaga gukomeza kwandikwa kuko, yashatse ko aya marembo yafungukira na Afurika by’umwihariko u Rwanda ashingiye ku bushobozi bwa Perezida Paul Kagame, ariko hakagira bamwe bashaka gutambamira iki gitekerezo, bashidikanya ku mutekano warwo.

Ati "Perezida Paul Kagame namwigiyeho byinshi. Afite inararibonye ndetse navuga ko adahagarariye u Rwanda gusa, ahubwo na Afurika yose. Ndi kugerageza aba bantu narababazaga nti “ibimenyetso mufite biri he, ku buryo mwagenda mubwira abandi banyamuryango ngo ntibazageyo?”

“Niba utizeye umutekano waho, byibuze izera FIA. Nyuma bagarutse bavuga kuri iki cyorezo [Marburg], aha nanze kugira icyo mvuga mbirekera inzego z’ubuzima ngo zizababwire.”

Mohammed Ben Sulayem kandi yavuze ko abantu bakwiriye guhindura imyumvire yo kumva ko uyu mukino ari uw’abakire, gusa kuko ubushobozi bwo kuwukina budahambaye cyane.

Yatanze urugero ku modoka y’amasiganwa yakorewe mu Rwanda, agaragaza ko ari urugero rw’uko nta rwitwazo rw’uko imodoka zihenze, ndetse ko zanaboneka ku buryo bworoshye.

Ni ubwa mbere Inteko Rusange ya FIA iteraniye muri Afurika, ndetse ikaba izanahemberwamo abitwaye neza mu mikino iri Shyirahamwe riberera, hanizihizwa isabukuru y’imyaka 120 rimaze.

Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, yahishuye ko hari abatari bishimiye ko Inteko Rusange ibera mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .