00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda yahuguwe ku gusuzuma umusanzu wa siporo muri gahunda z’iterambere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 June 2025 saa 02:13
Yasuwe :

Komite Olempike y’u Rwanda yahuguye abahagarariye amashyirahamwe y’imikino atandukanye ku buryo bazajya basuzuma umusaruro wa siporo muri gahunda z’iterambere ry’umuryango Nyarwanda.

Ni amahugurwa y’umunsi umwe, yabereye muri Lemigo Hotel ku wa 14 Kamena 2025. Yatewe inkunga n’umuryango Laureus Sport For Good ku bufatanye na Komite Olempike Mpuzamahanga binyuze muri gahunda ya Olympism 365, ndetse n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD) na SESLA.

Abitabiriye ni abantu 30 baturutse mu mashyirahamwe y’imikino n’indi miryango igira uruhare mu iterambere rya siporo y’u Rwanda nka Friends of Health Initiative, MindLeaps, Plan International Rwanda na Thousand Hills Rugby.

Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, Kajangwe Joseph, washimiye abatumye aya mahugurwa abaho, yavuze ko intego yayo ari “uguteza imbere abakinnyi n’ababakikije, hatagamijwe gusa kugira umusaruro muri siporo, ahubwo no gutanga umusanzu wo kugira umuryango mwiza.”

Amahugurwa yibanze ku ngingo zirimo kureba no gusuzuma ingaruka z’ibikorwa bya siporo ifite intego n’abo bigenewe.

Abahuguwe beretswe kandi uburyo bashobora gukusanya imibare ishobora kubereka ingaruka siporo barimo igira ku iterambere ry’abantu.

Fiona Cooper waturutse muri Laureus Sport for Good, yavuze ko aya amahugurwa batanze yari agamije kuzamurira ubumenyi abayitabiriye ndetse yizeye ko ibyo bize bizatanga umusaruro.

Ati “Hari ibyari bishya kuri bo, ariko nakunze uburyo buri wese yahise yibona. Nabonye ko federasiyo zo mu Rwanda zigerageza gutuma umuryango Nyarwanda uhinduka. Usanga akenshi abantu baba batekereza kwitabira amarushanwa no kwegukana imidali, ariko buryo no gufasha abandi biba ari ngombwa.”

Yongeyeho ko bazakomeza gukorana n’abahuguwe hakoreshejwe iya kure, mu gihe ikindi cyiciro cy’amahugurwa gishobora kuba mu 2026.

Rurangwa Landry uri mu bahuguwe, yagize ati “Twize byinshi, hari ibyo abaduhuguwe batwunguye aho tudakwiye kureba gusa ku bakinnyi ahubwo n’ababakikije. Nka njye niteguye gushyira mu bikorwa ibyo nungutse.”

Aya mahugurwa y'umunsi umwe yari agamije kwigisha abayitabiriye gusuzuma umusanzu wa siporo muri gahunda z’iterambere
Fiona Cooper watanze amahugurwa
Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y'u Rwanda, Kajangwe Joseph, yashimiye abatumye aya mahugurwa abaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .