00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashuri yo muri Kicukiro yatangiye iminsi itanu yo Kwibuka abana bishwe muri Jenoside

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Kamena 2021 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, Umuryango Fondasiyo Ndayisaba Fabrice, ufatanyije n’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga yo mu Karere ka Kicukiro, yatangije gahunda ngarukamwaka yo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi gahunda yatangirijwe mu Ishuri ry’Incuke rya Fondasiyo Ndayisaba Fabrice, hamwe no mu yandi mashuri yo mu Karere ka Kicukiro.

Mu minsi itanu y’iyi gahunda, buri munsi mbere y’uko gahunda z’ishuri zitangira, abana bazajya bahabwa ubutumwa bugufi bumara umunota umwe, bubafasha kuzirikana ku bana bangana na bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa Mbere, abana bahawe ubutumwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwibuka n’imikino”. Ni mu buryo bwo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside, binyuze mu mikino bakundaga gukina, harimo nko kwiruka, gukina agati, umupira w’amaguru, imikino y’amaboko, agatambaro k’umwana kari he, n’indi.

Umuyobozi w’iyi Fondasiyo, Ndayisaba Fabrice, yavuze ko kubera amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, abana basabwa gukina imikino ituma badahura ari benshi.

Ati “Twabiteguye bigendanye n’uko turi mu bihe bitoroshye byo kwirinda Covid-19. Abana rero barakina imikino idatuma begerana ari benshi, mu rwego rwo kwirinda kunyuranya n’amabwiriza”.

Uretse ubutumwa abana bazajya bahabwa mu gitondo mbere y’uko izindi gahunda zijyanye n’amasomo zitangira, mu gihe cy’ikiruhuko, na bwo bazajya bakina nk’uko bisanzwe ariko bibutswe kuzirikana kuri bagenzi babo bishwe muri Jenoside.

Biteganyijwe ko iki gikorwa cyo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside, kizasorezwa ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro muri Saint Joseph mu Murenge wa Niboye ku wa 25 Kamena 2021.

Imibare itangazwa na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ivuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hapfuye abagera kuri 1.074.056, muri bo abarenga ibihumbi 230 bakaba bari abana bari munsi y’imyaka icyenda.

Ndayisaba Fabrice Foundation yatangijwe na Ndayisaba Fabrice mu 2005 ubwo yigaga mu mashuri abanza, ariko itangizwa ku mugaragaro na Senateri Musabeyezu Narcisse mu 2008, aho intego zayo ari uguhuza abana, kubafasha kugira uburere no gukunda igihugu binyuze mu mikino n’imyidagaduro.

Ni ku nshuro ya 10 uyu muryango utegura igikorwa cyo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside ndetse ubuyobozi bwawo buvuga ko bufite gahunda yo kugeza iki gikorwa hirya no hino mu gihugu.

Hirya no hino mu mashuri yo mu Karere ka Kicukiro, abanyeshuri bafashe umwanya wo kwibuka abana n'impinja bishwe muri Jenoside
Abanyeshuri bafata umunota wo kwibuka mbere y'amasomo, no mu gihe cy'akaruhuko bagakina bazirikana bagenzi babo bishwe muri Jenoside
Iyi gahunda yatangirijwe mu Ishuri ry’Incuke rya Fondasiyo Ndayisaba Fabrice
Ndayisaba Fabrice uyobora umuryango NFF watangijwe mu 2008
Kwibuka abana n'impinja bishwe muri Jenoside mu Karere ka Kicukiro, bizasozwa ku wa Gatanu
Ubutumwa bwahawe abanyeshuri bo mu bigo by'amashuri yo mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .