00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashuri Kagame Cup: Amakipe yageze ku mukino wa nyuma mu batarengeje imyaka 20 yamenyekanye (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 June 2025 saa 11:59
Yasuwe :

Imikino ya ½ y’amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri yisumbuye mu Rwanda “Amashuri Kagame Cup”, mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20, yabereye mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa Gatandatu, yasize hamenyekanye amakipe azakina imikino ya nyuma ku Cyumweru.
Iyi mikino isoza, itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS), ikurikiye iyabereye mu bice bitandukanye by’igihugu mu mpera za Gicurasi, yo yasize hamenyekanye amakipe ane azakina icyiciro cya nyuma muri buri mukino.
Muri (…)

Imikino ya ½ y’amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri yisumbuye mu Rwanda “Amashuri Kagame Cup”, mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20, yabereye mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa Gatandatu, yasize hamenyekanye amakipe azakina imikino ya nyuma ku Cyumweru.

Iyi mikino isoza, itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS), ikurikiye iyabereye mu bice bitandukanye by’igihugu mu mpera za Gicurasi, yo yasize hamenyekanye amakipe ane azakina icyiciro cya nyuma muri buri mukino.

Muri Volleyall y’abahungu, Petit Séminaire Virgo Fidelis y’i Huye yageze ku mukino wa nyuma itsinze St Joseph Kabgayi amaseti 3-1, ndetse izahangana na ST Philippe Nery yatsinze UPN Gatsibo amaseti 3-1.

Mu bakobwa, St Aloys y’i Rwamagana yageze ku mukino wa nyuma itsinze GS Indangaburezi amaseti 3-0 naho ESB Kamonyi ihagera itsinze IPRC Kigali amaseti 3-0.

Muri Basketball y’abahungu, ITS yatsinze Igihozo St Peter amanota 102-83 naho Marie Reine Muhanga itsinda ESB Kamonyi amanota 70-65.

Mu bakobwa, ESB Kamonyi yageze ku mukino wa nyuma itsinze GS Marie Reine Rwaza amanota 69-53 naho GS Gahini iwugeraho itsinze LDK amanota 52-36.

Muri Handball y’abahungu, ADEGI yageze ku mukino wa nyuma itsinze GS Kibogora naho ESEKI iwugeraho itsinze Mutenderi TSS ibitego 32-31.

Mu bakobwa, Kiziguro SS yageze ku mukino wa nyuma itsinze GS Gikongoro ibitego 32-8 naho E.SC. Nyamagabo itsinda Mutenderi TSS.

Mu mupira w’amaguru w’abahungu, amakipe yageze ku mukino wa nyuma ni CFGK yasezereye Runda TSS na GS APE Rugunga yasezereye STAR. Umukino wa nyuma uzabera kuri Stade ya Muhanga guhera saa Tanu.

Mu bakobwa, umukino wa nyuma uzahuza PS Baptiste yasezereye GS Remera Rukoma na APAER yasezereye CFC.

Muri Rugby y’abakina ari barindwi, mu bakobwa, Kayenzi TSS yageze ku mukino wa nyuma itsinze ES Kabarondo amanota 42-36 naho Gicura ihagera itsinze Gitisi TSS amanota 37-27.

Muri iki cyiciro hahise hakinwa umukino wa nyuma, Kayenzi TSS yegukana Igikombe itsinze Gicura amanota 19-14 naho Gitisi TSS yegukana umwanya wa gatatu itsinze GS Kabarondo amanota 40-0.

Mu bahungu, igikombe cyegukanywe na Gitisi TSS itsinze GS Mucaca amanota 56-0 naho GS Kabarondo B yegukana umwanya wa gatatu itsinze GS Karwasa amanota 17-0.

Muri ½, Gitisi TSS yari yatsinze GS Kabarondo B amanota 29-5 naho GS Mucaca itsinda GS Karwasa amanota 12-5.

Muri Netball ikinwa n’abakobwa, GS Gahini yageze ku mukino wa nyuma itsinze TTC Cyahinda amanota 44-12 naho ES Save ibigeraho itsinze St Vincent Muhoza amanota 40-22.

Imikino ya nyuma iteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 8 Kamena, guhera saa Tatu za mu gitondo.

Amakipe azitwara neza ni yo azahagararira u Rwanda mu mikino ihuza ibigo by’amashuri byo muri Afurika y’Iburasirazuba (FEASSSA), uyu mwaka izabera muri Kenya muri Kanama.

Imikino ya nyuma yatangiye kubera mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa Gatandatu
Rurangirwa Louis uyobora Komisiyo y'Umutekano ku bibuga muri FERWAFA (Iburyo), Umutoza Katibito Byabuze na Habiyambere Emmanuel ushinzwe ibijyanye na Tekinike muri FRSS bareba umukino
Abanyeshuri batakinnye baba bashyigikiye bagenzi babo
Umunyamabanga Mukuru wa FRSS, Rugasire Euzebius (hagati) na Habiyambere Emmanuel ushinzwe ibijyanye na Tekinike, bakurikiye umukino
Meya w'Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, ni umwe mu bitabiriye iyi mikino Akarere ayoboye gafitemo amakipe umunani ku rwego rw'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .