Imikino yabereye mu Karere ka Kayonza ku Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025, ni yo yasize hagaragaye aya makipe y’amashuri azahatana ku rwego rw’igihugu.
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS), Karemangingo Luke, ni umwe mu bakurikiye iyi mikino.
Mu mupira w’amaguru w’abahungu, GS Paysanat LA yo mu Karere ka Kirehe yatsinze GS Kabare y’i Ngoma penaliti 4-3 nyuma yo kunganya ubusa ku busa, mu gihe mu bakobwa, IPM Mukarange y’i Kayonza yabaye iya mbere itsinze GS Nyamateke yo muri Kirehe igitego 1-0.
Muri Volleyball y’abahungu, GS Nyamuduha y’i Gatsibo yatsinze Rusumo High School yo mu Karere ka Kirehe amaseti 3-2 naho GS St Aloys Rwamagana itsinda GS Kabare y’i Ngoma amaseti 3-0 mu bakobwa.
Muri Basketball y’abakobwa, ADEGI y’i Gatsibo yatsinze GS Muzizi y’i Kayonza amanota 44-20 naho mu bahungu, Lycée de Rusumo y’i Kirehe itsinda GS Mukarange Catholique y’i Kayonza amanota 51-49.
Muri Handball y’abahungu, GS Tabagwe y’i Nyagatare yatsinze GS Zaza A y’i Ngoma ibitego 11-4 naho mu bakobwa, GS Gakoma y’i Nyagatare itsinda GS Rugarama II y’i Kirehe ibitego 11-9.
Muri Netball ikinwa n’abakobwa, GS Nkerenke y’i Nyagatare yatsinze GS Kabare y’i Ngoma amanota 25-11.
Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20, mu mikino itarabereye igihe, muri Handball y’abahungu, ibigo bitatu byitwaye neza ni ADEGI y’i Gatsibo, Mutendeli TSS y’i Ngoma na ES Kabarondo y’i Kayonza.
Muri Basketball y’abakina ari batatu, amakipe yabonye itike mu bakobwa ni GS Gahini y’i Kayonza na Agahozo y’i Rwamagana naho mu bahungu ni Nyagatare SS na Agahozo.
Imikino ya nyuma ku rwego rw’igihugu, mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 13 na 16, iteganyijwe tariki ya 10 n’iya 11 Gicurasi 2025 mu mupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Handball na Netball.
Ni mu gihe imikino ibanziriza iya nyuma mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20, haba mu bakina nk’amakipe n’abakina ku giti cyabo, iteganyijwe tariki ya 17 n’iya 18 Gicurasi naho imikino ya nyuma ikazaba tariki ya 30 n’iya 1 Kamena 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!