Nta marushanwa y’Igikombe cy’Intwari mu mikino azaba mu 2021

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Mutarama 2021 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rwatangaje ko muri uyu mwaka wa 2021 nta marushanwa y’igikombe cy’Ubutwari azakinwa mu mikino itandukanye kubera icyorezo cya COVID-19.

Kuva mu 2017, mu Rwanda hatangiye gukinwa amarushanwa atandukanye yitiriwe Intwari z’Igihugu akenshi aba mu mpera za Mutarama, agasozwa tariki ya 1 Gashyantare.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Rwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Rwaka Nicolas, yabwiye IGIHE ko uyu mwaka nta marushanwa y’imikino azaba kubera icyorezo cya COVID-19.

Ati “Uyu mwaka nta mikino izaba kubera icyorezo cya COVID-19, ahubwo hateguwe amarushanwa y’indirimbo n’imivugo bisingiza Intwari z’u Rwanda bikanamamaza indangagaciro z’umuco w’ubutwari azitabirwa n’abantu batandukanye babyifuza. Hazaba kandi igitaramo kizaca kuri Televiziyo Rwanda tariki ya 31 Mutarama.”

Mu mwaka ushize wa 2020, iri rushanwa ry’Ubutwari ryakinwe mu mikino itandukanye irimo Sitting Volleyball, Amagare, Handball, Volleyball, Basketball n’Umupira w’Amaguru.

Umwaka wa 2021 watangiye nta marushanwa akinwa mu Rwanda kubera COVID-19, ni nyuma y’uko Shampiyona y’Igihugu y’umupira w’amaguru yari yatangiye mu Ukuboza 2020, yahagaritswe igeze ku munsi wa gatatu ubwo haboneka ubwandu bw’iki cyorezo mu makipe amwe n’amwe.

Kwakira indirimbo n’imivugo bizarushanwa uyu mwaka, byatangiye tariki ya 11 kugeza ku ya 25 Mutarama, umunsi umwe mbere y’uko hatangira gukorwa isesengura ryabyo.

Indirimbo n’imivugo itatu bya mbere bizatangazwa ku wa 29 Mutarama mugihe abatsinze bazahembwa ku wa 31 Mutarama 2021.

APR FC yatwaye irushanwa ry'Ubutwari 2020 mu mupira w'amaguru mu cyiciro cy'abagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .