Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Kanama, byari ikiruhuko kuri Basketball y’abakina ari batanu mu gihe GS Gitisi yari gukina muri Rugby y’abakina ari barindwi, yasubikiwe imikino ibiri yari guhuramo na Vihiga ndetse na Kisii zo muri Kenya kubera imvura yaguye.
Mu mupira w’amaguru w’abahungu, APE Rugunga yabonye intsinzi ya mbere nyuma yo gutsinda St Julian yo muri Uganda ibitego 2-1 mu mukino wabereye ku kibuga cya Amus College.
Abahungu ba Groupe Scolaire Officiel de Butare bari batsinze imikino ibiri ibanza muri Volleyball, batsinzwe na Kiaguthu SS yo muri Kenya amaseti 3-2 nubwo bagiye bishyura baturutse inyuma. Ni mu gihe bashiki babo bo muri GS St. Aloys Rwamagana batsinzwe umukino wa gatatu wikurikiranya imbere ya Lugulu Girls HS yo muri Kenya ku maseti 3-1.
Muri Basketball y’abakina ari batatu, abakobwa ba APE Rugunga batsinze Nasokol Girls SS yo muri Kenya amanota 14-11 mu gihe GS Gahini yatsinzwe na Buddo SS yo muri Uganda amanota 80-18 muri Netball ikinwa n’abakobwa.
ADEGI y’i Gatsibo yabonye intsinzi ya gatatu yikurikiranya muri Handball y’abahungu nyuma yo gutsinda Magnus SS yo muri Tanzania ibitego 22-16, gusa ntiwabaye umunsi mwiza kuri bashiki babo bo muri Kiziguro SS kuko bo batsinzwe na Kibuli SS yo muri Uganda ibitego 28-17.
Ku wa Kane, tariki ya 22 Kanama, uzaba ari umunsi w’ikiruhuko ku makipe yose, ariko hazaba amarushanwa yo kwerekana imico yo mu bihugu byose byitabiriye imikino y’uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!