Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 23 Werurwe 2025, ni bwo mu bihugu bitandukanye i Burayi habereye imikino yo kwishyura ya ¼ cya UEFA Nations League.
Kuri Estádio José Alvalade muri Portugal hari habereye umukino ukomeye wo kwishyura kuko umukino ubanza Seleção das Quinas iyobowe na Cristiano Ronaldo yari yatsinzwe umukino ubanza na Denmark.
Wari umukino uri ku rwego rwo hejuru kuko uyu rutahizamu ukomeye yuhushije igitego ku munota wa gatandatu, ariko Andersen Joachim wa Denmark yitsinda igitego ku munota wa 38 cyagaruye mu mukino Portugal.
Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3 mu mikino yombi, ariko Portugal yerekana inda ya bukuru ishyiramo ibindi bibiri mu minota 30 y’inyongera.
Ibitego bya Portugal byinjijwe na Cristiano, Francisco Trincão na Gonçalo Ramos watsinze bibiri asimbuye. Ibya Croatia byatsinzwe na Rasmus Kristensen na Christian Eriksen.
U Bufaransa na bwo byasabye ko hitabazwa penaliti kugira ngo bwikure imbere ya Croatia yari yatsinze umukino ubanza ibitego 2-0. Ibi bitego byishyuwe na Michael Olise ndetse na Ousmane Dembélé.
Mu mwanya wa penaliti Martin Baturina, Franjo Ivanović na Josip Stanišić bazihushije, bituma u Bufaransa bukomeza 5-4.
Espagne n’u Buholandi na byo byakiranuwe na penaliti kuko nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mukino ubanza, uwo kwishyura byabaye 3-3.
Hatewe penaliti esheshatu, Espange yinjiza eshanu n’imwe yahushijwe na Lamine Yamal, mu gihe Noa Lang na Donyell Malen bahushije iz’u Buholandi butaha butyo.
Muri 1/2 cya UEFA Nations League, u Budage buzahura na Portugal, u Bufaransa buzakine na Espagne. Imikino iteganyijwe tariki ya 4 na 5 Kamena 2025.
Uyu mugoroba wasize kandi Cristiano Ronaldo ahawe igihembo cya Guinness des Records nk’umukinnyi ufite intsinzi nyinshi (132) mu mikino y’ibihugu mu bagabo. Ni ibigwi yagezeho hagati ya Kanama 2003 n’Ugushyingo 2024.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!