00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe y’ibigugu yageze muri ½ cya UEFA Nations League, Cristiano ahabwa ishimwe

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 March 2025 saa 09:10
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Portugal yatsinze Denmark muri ¼ cya UEFA Nations League, ibona itike yo kuzahura n’u Budage bwakuyemo u Butaliyani. Undi mukino wa ½ ni uzahuza u Bufaransa bwakuyemo Croatia na Espagne yakuyemo u Buholandi.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 23 Werurwe 2025, ni bwo mu bihugu bitandukanye i Burayi habereye imikino yo kwishyura ya ¼ cya UEFA Nations League.

Kuri Estádio José Alvalade muri Portugal hari habereye umukino ukomeye wo kwishyura kuko umukino ubanza Seleção das Quinas iyobowe na Cristiano Ronaldo yari yatsinzwe umukino ubanza na Denmark.

Wari umukino uri ku rwego rwo hejuru kuko uyu rutahizamu ukomeye yuhushije igitego ku munota wa gatandatu, ariko Andersen Joachim wa Denmark yitsinda igitego ku munota wa 38 cyagaruye mu mukino Portugal.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3 mu mikino yombi, ariko Portugal yerekana inda ya bukuru ishyiramo ibindi bibiri mu minota 30 y’inyongera.

Ibitego bya Portugal byinjijwe na Cristiano, Francisco Trincão na Gonçalo Ramos watsinze bibiri asimbuye. Ibya Croatia byatsinzwe na Rasmus Kristensen na Christian Eriksen.

U Bufaransa na bwo byasabye ko hitabazwa penaliti kugira ngo bwikure imbere ya Croatia yari yatsinze umukino ubanza ibitego 2-0. Ibi bitego byishyuwe na Michael Olise ndetse na Ousmane Dembélé.

Mu mwanya wa penaliti Martin Baturina, Franjo Ivanović na Josip Stanišić bazihushije, bituma u Bufaransa bukomeza 5-4.

Espagne n’u Buholandi na byo byakiranuwe na penaliti kuko nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mukino ubanza, uwo kwishyura byabaye 3-3.

Hatewe penaliti esheshatu, Espange yinjiza eshanu n’imwe yahushijwe na Lamine Yamal, mu gihe Noa Lang na Donyell Malen bahushije iz’u Buholandi butaha butyo.

Muri 1/2 cya UEFA Nations League, u Budage buzahura na Portugal, u Bufaransa buzakine na Espagne. Imikino iteganyijwe tariki ya 4 na 5 Kamena 2025.

Uyu mugoroba wasize kandi Cristiano Ronaldo ahawe igihembo cya Guinness des Records nk’umukinnyi ufite intsinzi nyinshi (132) mu mikino y’ibihugu mu bagabo. Ni ibigwi yagezeho hagati ya Kanama 2003 n’Ugushyingo 2024.

Cristiano Ronaldo yafashije Portugal gutsinda Denmark
Portugal yishimiye kugera muri 1/2 cya UEFA Nations League
Cristiano Ronaldo yafashije bikomeye Portugal
U Bufaransa bwatsinze Croatia bigoranye
U Budage buzahura na Portugal muri 1/2 cya UEFA Nations League
Espagne yabonye itike yo gukomeza muri 1/2 cya UEFA Nations League nyuma yo gutsinda u Buholandi
Cristiano Ronaldo yahawe igihembo cya Guinness des Records kubera intsinzi 132 mu mikino y'ibihugu mu bagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .