Iyi Mikino ikomeje kubera mu Majyaruguru ya Uganda, i Bukedea, isozwa ku wa 26 Kanama ndetse imikino y’amatsinda iri kugana ku musozo.
Ku wa Gatanu, Ikipe ya Groupe Scolaire Officiel de Butare yashimangiye gukomeza mu Itsinda B rya Volleyball y’abahungu nyuma yo kunyagira Ngora HS yo muri Uganda amaseti 3-0 ndetse irasabwa gutsinda Cheptil SS yo muri Kenya ku wa Gatandatu kugira ngo izazamuke ari iya imbere.
ADEGI y’i Gatsibo na yo yashimangiye ko ishaka igikombe cy’uyu mwaka muri Handball y’abahungu nyuma yo gutsinda umukino wa gatatu wikurikiranya aho yatsinze Hospital Hill SS yo muri Kenya ibitego 28-16.
Indi kipe yageze muri ½ ni iy’abahungu ba ITS Kigali muri Basketball nubwo yatsinzwe na Amus College amanota 75-74.
UKO AMAKIPE Y’U RWANDA YITWAYE KURI UYU WA GATANU MURI FEASSSA 2024 IRI KUBERA MURI UGANDA
-Umupira w’amaguru/ Abahungu: Musingu HS (Ke) 2-0 APE Rugunga (Rw)
-Umupira w’amaguru/ Abakobwa: GS Remera-Rukoma (Rw) 1-0 Rines SS (Ug)
-Volleyball/ Abakobwa: Seroma CHS (Ug) 1-3 GS St… pic.twitter.com/Ill6R41BhC— IGIHE Sports (@IGIHESports) August 23, 2024
Mu makipe agifite amahirwe, asabwa gutsinda ku wa Gatandatu kugira ngo akomeze harimo abakobwa ba GS Remera-Rukoma basabwa gutsinda Amus College mu mupira w’amaguru.
Hari kandi G.S. Marie Reine Rwaza ikina na Kaya Tiwi Sec Sch yo muri Kenya muri Basketball y’abakobwa, ITS Kigali ikina na Onjiko HS yo muri Kenya muri Basketball y’abakina ari batatu, ndetse na APE Rugunga ikina na Nabisunsa Girls yo muri Uganda muri Basketball y’abakina ari batatu.
Amakipe yamaze gusezererwa, akina imikino yo gushaka imyanya harimo iya GS Gahini ikina na Kawanda SS yo muri Uganda muri Netball na Kiziguro SS ikina na Kawanda SS muri Handball y’abakobwa [iracyafite amahirwe nubwo imibare igoranye].
GS Gitisi mu bahungu bakina Rugby ya barindwi, GS St Aloys muri Volleyball y’abakobwa na APE Rugunga mu mupira w’amaguru w’abahungu, zose nta mikino zifite ku wa Gatandatu ndetse zamaze gusezererwa.
Umutesi Uwase Magnifique wahesheje u Rwanda umudali wa mbere wa Zahabu mu gusiganwa metero 100, azahatanira n’uwo muri metero 200 ku wa Gatandatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!