Ihuriro ry’Abubatsi b’Amahoro (Peace Ambassadors Network - PAN), rigizwe n’abantu 300, bo mu turere dutanu tw’aho uyu muryango ukorera ari two Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Umukozi wa AEGIS Trust ushinzwe gahunda z’urubyiruko, Habiyambere Benitha Joelle, yavuze ko iri huriro ryashinzwe kugira ngo abagira uruhare mu kubaka amahoro mu byo bakora byose bahure basangire amakuru.
Ati “Muri aba 300 bagize ihuriro, harimo 30 bahagarariye abandi bazajya bafatanya mu guhuza ibikorwa n’imbaraga mu bikorwa byabo, noneho natwe nka AEGIS Trust tujye tubona uko dukorana neza tubaha ubumenyi n’amikoro noneho ibikorwa byose birusheho kunozwa no kugira umusaruro mwiza.”
Bamwe mu banyamuryango bitabiriye itangizwa ry’iri huriro, bavuze ko bibahaye urubuga rwo gushyira hamwe kugira ngo ibyo bakora bitange umusaruro wo kubaka Umunyarwanda wifuzwa.
Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Ndora muri Gisagara, Uwimana Alphonsine, yavuze ko nyuma yo guhugurwa na AEGIS Trust ku muco wo kubaka amahoro aho umuntu ari hose, yahise ateza imbere umuco wo kunga abaje kuburana ku rukiko kandi bigatanga umusaruro.
Ati “Amahugurwa nakoze ajyanye n’ubuhuza yahise ahuza na gahunda ya Leta yo guteza imbere ubuhuza mu nkiko. Ubu nsigaye ngira inama ababuranyi benshi baje bahanganye, bagataha biyunze ku buryo ubu byafashije gutuma urukiko nkoreramo rwarabaye urwa mbere mu gihugu mu kugira abantu benshi biyunze.”
Uwimana yakomeje avuga ko inyigisho yahawe na AEGIS Trust zamweretse ko buri wese aramutse abibye amahoro aho akorera cyangwa atuye, Isi yaba nziza.
Nshimiyimana Alain, washinze umuryango witwa STEPS wita ku buzima bwo mu mutwe no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, yabwiye IGIHE ko iri huriro bakoze rigiye gutuma buri wese ahuza imbaraga n’abandi.
Ati “Ntitwakubaka amahoro arambye mu gihe hari umuntu ufite imirire mibi, hari abafite ingengabitekerezo ya Jenoside, hari amakimbirane mu miryango, cyangwa se hari abakinywa ibiyobyabwenge bagateza urugomo. Iri huriro rero, rizadufasha gukora umurunga wo gukorera hamwe ariko buri wese mu mwanya we."
Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere mu Karere ka Huye, Rwamucyo Prosper, yavuze ko amahoro mu bantu ari ikintu cya ngombwa cyane, asaba aba batangiye ihuriro kubahisha izina bahawe ry’Abubatsi b’Amahoro.
Ati “Bitwa Abubatsi b’Amahoro, kandi iyo uvuze amahoro uba uvuze ikintu gikomeye cyane kandi cya ngombwa. Baramutse bakemuye nk’amakimbirane mu miryango, yatuma abana batajya mu mihanda, abandi ntibatware inda bakiri bato n’ibindi, baba ari abafatanyabikorwa bakomeye cyane.’’
Uretse iri huriro ryo mu Ntara y’Amajyepfo, iyi gahunda izakomereza no mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse no mu Mujyi wa Kigali, rikazaba rigizwe n’abagera ku 1000 mu gihugu hose.
Ibi bije bisanga ibigo by’amahoro bitatu byamaze gushingwa muri Huye Nyagatare no mu Mujyi wa Kigali.
AEGIS Trust ni umuryango mpuzamahanga ufite icyicaro mu Bwongereza, ukaba waratangiye gukorera mu Rwanda mu 2004, aho mu byo ukora harimo no kubungabunga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!