Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni yo yasoje ku mwanya wa mbere i Paris, yegukanye imidali myinshi (126), ariko inganya n’u Bushinwa imidali 40 ya Zahabu.
Bamwe mu bafashije iki gihugu kwitwara neza harimo Simon Biles ukina imikino ngororangingo ya Gymnastique aho yatwaye umudali wa Zahabu haba ku giti cye no mu ikipe. Ni ko byagenze kandi no kuri Katie Ledecky watwaye imidali ibiri ya Zahabu, uwa Feza n’uw’Umuringa mu koga.
U Bushinwa bwitwaye neza mu marushanwa yo kwibira mu mazi aho bwayegukanye yose uko ari umunani.
Umunya-Suède Armand “Mondo” Duplantis yaciye agahigo ko ku rwego rw’Isi mu gusimbuka intera ndende igana hejuru naho Umunyamerika Sydney McLaughlin-Levrone abikora mu gusimbuka ahagoranye.
U Bufaransa bwari bwakiriye iyi mikino, bwasoreje ku mwanya wa kane mu bihugu byatwaye imidali myinshi (64) inyuma y’u Bwongereza bwatwaye 65 ariko urebye ku midali ya Zahabu gusa, Abafaransa ni aba gatanu aho batwaye 16 naho Abongereza bakaba aba karindwi n’imidali 17 ya Zahabu.
Umufaransa Léon Marchand yatwaye imidali ine ya Zahabu n’umwe w’Umuringa mu koga ndetse ni we mukinnyi witwaye neza kurusha abandi. Imidali itanu yegukanye yayinganyije na Huske Torri na Smith Regan bo muri Amerika ndetse na McKeown Kaylee na O’Callaghan Mollie bo muri Australia.
Muri rusange, imidali 329 ni yo yahataniwe n’abakinnyi 10 500, irimo 157 ku bagabo, 152 ku bagore na 20 ku makipe avanze (abagabo n’abagore bakinira hamwe).
Iminsi y’amarushanwa yatanzweho imidali ni 19 muri siporo 32 zitandukanye.
Ibihugu bya Afurika byegukanye imidali birimo Kenya (11 irimo ine ya Zahabu), Algerie (itatu irimo ibiri ya Zahabu), Afurika y’Epfo (6, 1), Ethiopie (4, 1), Misiri (3, 1), Tunisie (3, 1), Botswana (2, 1), Uganda (2, 1), Maroc (2, 1), Cote d’Ivoire (1) na Zambia (1).
Mu mafoto arenga 250 y’indobanure, dore ibyaranze Imikino Olempike ya Paris yari yatangiye ku wa 26 Kanama nubwo hari amarushanwa yatangiye gukinwa iminsi ibiri mbere .
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!