Akari ku mutima wa Kimenyi Yves na Miss Muyango bambikanye impeta

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Werurwe 2021 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Ibyishimo ni byose hagati ya Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine nyuma yo kwambikana impeta bakemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.

Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021, aho Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu wa Kiyovu Sports yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Muyango Claudine ufite ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda; amusaba ko yazamubera umugore undi nawe arabyemera.

Akanyamuneza ni kose hagati y’aba bombi ndetse banditse ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bishimiye igikorwa cyabaye. Kimenyi Yves niwe wabanje agaragaza amarangamutima adasanzwe yo kuba yemerewe n’umukunzi we kuzamubera umugore.

Ati “Ndishimye cyane uyu munsi kubera ko ni itariki imwe namubonye mu maso yanjye ku nshuro ya mbere, ndetse ubu ndamufite nk’umugore wanjye mu buryo bwemewe kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwanjye kubera ko yavuze ‘Yego’.”

Yakomeje asaba Imana kubaba hafi mu rugendo rushya batangiye, ndetse avuga ko ari umugisha kuri we kuba afite Muyango ubuziraherezo ku buryo azajya aryama yabyuka akamubona iruhande rwe.

Ati “Ndishimye cyane ndetse ndashima kubera we [Muyango] Imana ikomeze kutuba hafi muri uru rugendo. Ni umugisha kuri njye ndetse kuba mufite bigiye kuba iby’agaciro ubuziraherezo. Ndagushimira ku myaka ibiri ishize turi kumwe wanyeretse icyo inshuti nyayo isobanuye kuri njye. Uri umugore mwiza nahoze ndota kuzagira mu myaka yose yahise. Ndagukunda!”

Muyango nawe yanditse kuri Instagram ashimira umukunzi we avuga ko ari ibintu bari barasezeranye ko nta n’umwe uzasiga undi none bakaba bagiye kubana akaramata.

Ati “Hari hashize igihe njye nawe buri umwe asezeranyije undi kuzabana akaramata, buri gihe natekerezaga ko bidashoboka ariko ubu ndishimye kuko ngufite aka kanya. Warakoze kuba buri kimwe kuri njye twirengagije ibyo twanyuranyemo, warakoze kwihangana. Nashyize urukundo rwacu mu biganza by’Imana. Kimenyi Yves warakoze kuri buri kimwe ntavuga aka kanya kubera ko ndacyafite ibyishimo kubera ibyabaye uyu munsi. Imana iguhe umugisha. Ndagukunda. Navuze yego.”

Muri Kanama 2019 nibwo Kimenyi yahishuye ko ari mu rukundo na Muyango Claudine yasimbuje Didy d’Or. Icyo gihe, Kimenyi yabwiye itangazamakuru ko mubyara we ari we watumye bamenyana.

Kimenyi yari afite icyapa cyanditseho ko kuva yabona Muyango umutima we wahise ubona ubuturo
Wari umunsi udasanzwe kuri aba bombi
Bombi bishimiye ko batangiye urugendo ruzatuma babana akaramata

Amafoto: Miss Muyango – Instagram


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .