00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere ka Nyamagabe kagiye kubakira Amagaju FC stade igezweho

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 12 January 2025 saa 03:34
Yasuwe :

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yatangaje ko umwaka utaha w’imikino wa 2025/26, Ikipe y’Amagaju FC izaba ikinira kuri Stade ya Nyagisenyi ivuguruye mu buryo bugezweho.

Amagaju FC ni imwe mu makipe afite abakunzi benshi mu Rwanda cyane cyane abo mu Karere ka Nyamagabe, ariko bakabangamirwa no kuba nta kibuga bafite ndetse bakagorwa no kujya gukurikiranira hanze y’akarere imikino bakiriye.

Meya Niyomwungeri yatangaje ko ubuyobozi bwihaye intego yo kugira ikipe ikomeye, izajya ihora ikina mu Cyiciro cya Mbere aho kuba imwe abafana bavuga ko itazamaramo kabiri.

Yagize ati “Intero yacu ni ya yindi ntabwo yahindutse, Amagaju yazamutse kugira ngo akine mu Cyiciro cya Mbere, ntabwo yaje kugira ngo arebe uko bahakinira noneho asubire inyuma.”

“Intego ni ugutwara igikombe, ikindi ni ukuba ikipe nkuru itanga cyangwa izamura impano ku rubyiruko rw’Akarere ka Nyamagabe n’Abanyarwanda muri rusange, noneho tukazagera ubwo tuzicuruza ku rwego mpuzamahanga.”

Muri iki kiganiro yagiranye na RBA, Meya Niyomwungeri yatangaje ko kuba nta stade nzima iri i Nyamagabe, bidindiza intego bihaye.

Ati “Amakuru meza naha abaturage ba Nyamagabe n’abafana b’Amagaju muri rusange, ni uko twiyemeje kubaka, tukavugurura Stade ya Nyagisenyi. Inyigo iri mu mirimo ya nyuma, navuga ko mu minsi iri imbere tuza gutanga isoko ryo kugira ngo stade ivugururwe.”

“Icyiciro cya mbere kizaba kireba ‘tapis’ dukiniraho, ariko kinarebe ikibuga cyose n’urwambariro. Icya kabiri kizareba aho abantu bicara, kuba havugururwa hakaba heza mu buryo bwisumbuye ariko no kureba uburyo inkike za stade na zo ziba nziza.”

Si stade gusa bateganya kubaka kuko inyuma yayo hazashyirwa ahantu umuturage ashobora gukorera siporo mu buryo busanzwe.

Meya Niyomwungeri yavuze ko mu “kwezi kwa gatatu [Werurwe 2025] turaba twatanze isoko, wenda Shampiyona y’umwaka utaha [2025/26] dushobora kuzaba dufite stade yacu.”

Amagaju FC yazamutse mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka ushize, kugeza ubu iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 18, mbere y’uko ikina umukino wayihuje na APR FC kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Mutarama 2024, kuri Stade ya Huye.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, avuga ko muri Werurwe 2025 akarere kazatanga isoko ku mushoramari uzubaka Stade ya Nyagisenyi
Ikibuga cya Stade ya Nyagisenyi kizashyirwamo 'tapis'
Stade ya Nyagisenyi izatunganywa neza ahicara abafana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .