00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel Rwanda yamuritse ’Application’ yo kureberaho Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 19 Ugushyingo 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda ku bufatanye na New World TV bamuritse Airtel TV, ‘application’ yo kureberaho imikino y’Igikombe cy’Isi, kizatangira ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022, ni bwo Airtel TV yamuritswe mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda gukurikira by’ako kanya iyo mikino izabera muri Qatar.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Airtel Rwanda, Indrajeet Singh, yavuze ko iyi Application izaniye umunezero abakiliya bayo ndetse no gufasha Abanyarwanda kuzakurikira igikombe cy’isi.

Yagize ati "Ni ubufatanye bugamije kwegereza Abanyarwanda imikino y’igikombe cy’Isi ndetse ni ibyishimo by’amarushanwa ya mbere ku isi. Ni umwanya mwiza kandi wo kwerekana ko aritwe dufite interineti ya mbere mu gihugu."

Ibigo byombi byasinyaye amasezerano y’ubufatanye azageza mu 2028 bityo bizafasha abakiliya kuzareba n’indi mikino nka Euro 2024 n’igikombe cy’Isi mu 2026.

Kubona application ya Airtel TV ni ukujya muri Play Store cyangwa App store ugakora download.

Iyi application igufasha kureba televiziyo, umuziki, filimi n’ibindi byinshi ukoresheje internet ya Airtel yonyine.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Airtel Rwanda, Indeajeet Singh, yavuze ko iyi 'application' izaniye ibyishimo abakiliya
Imikino yose y'Igikombe cy'Isi izerekanwa kuri Airtel TV

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .