Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, yatangaje ko muri Nzeri abahagarariye uyu mukino bazagirana ibiganiro n’u Rwanda ku busabe bwarwo bwo kwakira iri siganwa ry’imodoka mu bihe biri imbere.
Lewis Hamilton amaze kugaragaza ko afitanye umubano wihariye n’ibihugu bya Afurika dore ko amaze iminsi mu biruhuko muri Sénégal ndetse no mu mwaka ushize yanyuze mu Rwanda aho yasuye Pariki y’Ibirunga.
Abajijwe niba iki ari igihe cyiza cyo gutegura isiganwa muri Afurika, yavuze ko ari cyo gihe cyo kugeza uyu mukino muri Afurika cyane ko hari byinshi bikenewe kuhakorwa kuko yabibonye ubwo yahagiriraga urugendo.
Ati “100%. Nta handi hantu twagakwiye kuba twemera amasiganwa ahandi ngo twirengagize Afurika, nk’uko abandi bose bo ku Isi babigenza. Nta muntu ukunda kugira icyo aha Afurika. Hari byinshi bikwiriye kuba bikorwa hariya. Ntekereza ko abatarahageze batazi neza ukuntu hariya hantu ari heza, uburyo hisanzuye.”
“Kugira Grand Prix hariya, bizaba umwanya wo kwerekana ubuhangange bwa hariya hantu binongere ubukerarugendo n’ibindi. Ese kuki tutari kuri uriya mugabane? Ikibazo ni uko hatari umuhanda witeguye gukinirwaho gusa byibuze hari uhari [muri Afurika y’Epfo]. Mu gihe cya vuba, twagakwiriye kuba dufite umuhanda noneho tukanagira isiganwa muri make tukubaka ikintu kinini.”
Avuga ku Rwanda yagize ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu nakunze ubwo nahageraga nakoze byinshi mu gikari ariko navuganye n’abo mu Rwanda, abo muri Afurika y’Epfo ariko mu Rwanda umushinga wabo ni uw’igihe kirekire. Ni byiza cyane kuba babyitayeho.”
Uyu mugabo w’imyaka 39 yongeyeho kandi ko Afurika itandukanye n’uko abatarahagera bayumva kuko yahatembereye akibonera n’amaso ye ibihabera n’ubuhangange bwayo.
U Rwanda ruri mu bihugu byagaragaje ubushake bwo kwakira iri siganwa, riza ku ruhembe rw’andi ategurwa n’Impuzamashyirahamwe y’umukino w’imodoka ku Isi, FIA, gusa kugeza uyu munsi ni rwo ruhabwa amahirwe.
Kugeza ubu ibihugu 34 ni byo bimaze kwakira iri siganwa ryatangiye gukinwa kuva mu 1950, ku mugabane wa Afurika ryabereye muri Afurika y’Epfo gusa ari na ho riheruka mu 1993.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!