Kuri iki Cyumweru nibwo hakinwe imikino ya ½ mu mikino ihuza ibigo by’amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba iri kubera i Bukedea mu Majyaruguru ya Uganda.
Mu makipe ane ahagarariye u Rwanda yageze muri iki cyiciro, abiri ni yo yabashije kugera ku mukino wa nyuma mu gihe andi abiri azahatanira umwanya wa gatatu.
Ikipe y’abahungu ya ADEGI Gituza yabaye iya mbere yageze ku mukino wa nyuma muri Handball nyuma yo gutsinda bigoranye Kimili SS yo muri Kenya ibitego 23-22.
ADEGI yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu 2023, ku wa Mbere izahura na Wampewo Ntakke SS yo muri Uganda guhera saa Tatu za mu gitondo.
Indi kipe yageze ku mukino wa nyuma ni iya GS Ste Marie Reine Rwaza muri Basketball y’abakobwa, aho yatsinze St Mary’s Kitende yo muri Uganda amanota 68-61.
Ku wa Mbere, Ste Marie Reine izisobanura na St. Noah Girls yo muri Uganda, yari yayitsinze mu mikino y’amatsinda.
Muri Volleyball, ikipe ya Groupe Scolaire Officiel de Butare izahatanira umwanya wa gatatu ihura na Cheptil SS yo muri Kenya, nyuma y’uko yatsinzwe na Bukedea CS yo muri Uganda amaseti 3-0 (25-27, 21-25, 20-25) muri ½.
Indi kipe izahatanira umudali w’umwanya wa gatatu ni iya ITS Kigali muri Basketball aho izahura na Buddo SS yo muri Uganda, ni nyuma yo gutsindwa na Laiser Hill Academy yo muri Kenya amanota 84-76.
Mbere y’umunsi wa nyuma w’iyi Mikino izasozwa ku wa 26 Kanama, u Rwanda rufite imidali ibiri ya Zahabu yegukanywe na Umutesi Uwase Magnifique mu gusiganwa ku maguru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!