00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abize Siporo muri Kaminuza y’u Rwanda bahangayikishijwe no kurenzwa ingohe ku isoko ry’umurimo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 Nyakanga 2021 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri bize muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi, mu masomo y’Ibinyabuzima n’Imyitozo Ngororamubiri (Biology and Sport) bavuga ko babangamiwe no kuba nta mwanya bajya bashyirirwaho ku isoko ry’umurimo ujyanye n’ibyo bize kandi byigishwa mu mashuri.

Aba banyeshuri barangije kwiga Siporo bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kuba iyo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) gisohoye imyanya ipiganirwa batajya babonaho umwanya ujyanye n’ibyo bize bigatuma batabona akazi, ibyo bize bikabapfira ubusa.

Abaganiriye na IGIHE bagaragaje ko nubwo isomo rya Siporo ryashyizwe muri kaminuza mu 2003, mu rwego rwo kuyizamura uhereye mu mashuri bititabwaho kuko abenshi barangije muri ayo masomo babura akazi. Ni mu gihe usanga mu mashuri nta mwarimu wigisha siporo bafite nk’uko Dukundane Aimable yabisobanuye.

Ati “Ikibazo dufite ni uko badatanga imyanya y’iyo siporo twize, iyo siporo izazamuka ite? Mu mashuri izatera imbere bigenze bite kandi nta myanya ya Siporo iri gutangwa?”

Yavuze ko ahanini kudatanga imyanya y’abarimu bigisha siporo biterwa n’abayobozi b’ibigo by’amashuri badasaba iyo myanya ngo bitewe no kutayiha agaciro.

Ati “Twavuga ko akenshi biterwa n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bataraha agaciro siporo. Hari igihe ubaza nk’umuyobozi w’ikigo akakubwira ngo biterwa n’ibyo akarere kadusaba. Hari igihe akarere gasaba umubare runaka bigatuma badashaka umwarimu wa Siporo ahubwo bagahitamo kwishakira abigisha andi masomo.”

Undi munyeshuri warangije mu 2018 utifuje ko imyirondoro ye itangazwa, yavuze ko biteye impungenge by’umwihariko kuri bagenzi be bakiri kwiga ayo masomo kandi nta myanya ipiganirwa ishyirwa ku isoko ry’umurimo.

Ati “Icyo twifuza ni uko badushyiriraho imyanya y’ibyo twize natwe tugapiganwa kandi byatera na bagenzi banjye bakiri ku ntebe y’ishuri imbaraga. Nubwo twize n’isomo ry’ibinyabuzima [Biology] ariko ntabwo duhabwa amahirwe angana nk’abandi yo kuryigisha.”

Iremaharinde Elie na we yavuze ko mu mashuri yisumbuye iryo somo ryigwa ariko ugasanga nta mwarimu uryigisha ndetse rimwe na rimwe mu mwanya waryo ugasanga abanyeshuri bahawe ibindi bihabanye na ryo.

Ati “Twahuye n’ikibazo tugiye gukora imenyerezamwuga mu kwigisha, tugasanga ku bigo byinshi barigira ku ngengabihe ariko nta mwarimu uryigisha. Abayobozi bakakubwira ngo mu masomo yaryo twajyaga tubajyana (abanyeshuri) bagatwara umucanga cyangwa bagatonora imyumbati ku banyeshuri biga bacumbikiwe mu bigo. Abana na bo bafite ibibazo kuko no mu bizamini bijya bitegurwa buri mwaka na NESA na siporo irategurwa ugasanga babuze icyo bayikoramo.”

“Twibaza impamvu badashyira imyanya ku isoko kandi abantu baryize bahari ndetse rigahindukira rikabazwa.”

Aba banyeshuri bavuga ko nubwo uburezi buri gutezwa imbere bo batisanga muri iyo gahunda kuko basa n’abirengagijwe muri uyu mwuga.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB), Dr Nelson Mbarushimana, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bari kugishakira umuti ku buryo mu myanya bitegura gutanga abize siporo bazatekerezwaho.

Ati “Icyo cyuho natwe twarakibonye, abayobozi b’amashuri twanabakanguriye rwose ko abigisha ibijyanye na siporo n’abize uburezi bwihariye bose bazaza mu bagomba guhabwa akazi. Muri aba bagiye guhabwa imyanya rwose bazazamo. Mu by’ukuri siporo abana barayikeneye kuko ituma biga neza. Buriya umubiri udakora siporo ntabwo uba ukora neza. Umwana wiriwe mu ishuri rero agomba gukora siporo kandi akayikoreshwa n’umuntu wabyize.”

Yakomeje agira ati “Ndagira ngo rwose mbamare impungenge ko turi guhindura ibyari bisanzwe bihari ahubwo babe bategura ibyangombwa byabo.”

Uyu muyobozi yavuze ko bifuza no kongera kubaka siporo yo mu mashuri cyane ko ari ho hava abakina ku rwego Mpuzamahanga bityo buri muyobozi w’ikigo akwiye kumenya agaciro ko kwiga isomo rya Siporo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Kuva mu 2017 abanyeshuri 69 ni bo basoje muri iri somo, basanga ababarurwaga mu 2016 barangije mu myaka itandukanye badafite akazi basaga 200. Kuri ubu, hari abanyeshuri 105 bitegura gusoza amasomo muri uyu mwaka.

Abize Siporo bavuga ko bafite impungenge zo kubona akazi
Umuyobozi wa REB, Dr Nelson Mbarushimana, yavuze ko hari impinduka ziri gukorwa ku buryo abize Siporo bagiye kujya babona akazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .