Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, cyibanda ku guteza imbere umukino w’amagare uri gutera imbere mu Rwanda ariko abakinnyi ntibabone intsinzi nk’uko bikwiriye.
Munyaneza yavuze ko ikibazo kigihari kugeza ubu ari ubushobozi nubwo bitameze nabi nka mbere. Hakenewe uruhare rw’abikorera kuko Leta y’u Rwanda iba yagerageje.
Ati “Igare ni umukino ushingira ku buterankunga. Hari abayobozi b’amakipe kugeza ubu birya bakimara kuko nta baterankunga, bikagorana. Nta kipe mu Rwanda ifite ubushobozi bwo guhemba umukinnyi. Inyungu iboneka iyo wahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ukaba wabona misiyo. Iyo ntayo ubikora kuko ubikunze.”
“Kubera iyo mpamvu rero hakenewe imbaraga z’abikorera kuza mu mukino w’amagare, hakiyongeraho n’izindi mbaraga za Minisiteri ya Siporo bityo tukabona amakipe akomeye. Iyo amakipe akomeye ashobora no gukina amarushanwa akomeye.”
Uyu mukinnyi unabereye kapiteni Ikipe y’Igihugu, avuga ko ubushobozi buke butuma batitabira amarushanwa mpuzamahanga nyamara ari yo yakabaye imbarutso yo gyuhangana n’abakomeye.
Ati “Imbogamizi zitugora muri Tour du Rwanda harimo ko Ikipe y’Igihugu itakwitabira amarushanwa akomeye kandi twe ari yo tugenderaho. Dufite amakipe ari ku rwego mpuzamigabane ‘Continental Team’, aramutse ashyizwemo imbaraga twakwitabira amarushanwa nk’ay’abandi duhangana.”
“Icyo ni cyo baturusha nta kindi. ‘Continental Team’ ni ikipe yishoboye ariko yishobora hagendeewe ku baterankunga ifite. Iyo iterwa inkunga igura n’abakinnyi bakomeye bongerera ubushobozi abasanzwe.”
Munyaneza yatangaje ibi mu gihe Abanyarwanda ari bamwe mu bazahatana muri Shampiyona y’Isi ruzakira muri Nzeri 2025. Iyi ikaba ari ubwa mbere izaba ibereye muri Afurika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!