00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta kipe mu Rwanda ifite ubushobozi bwo guhemba umukinnyi - Munyaneza ‘Mbappé’ ku mukino w’amagare

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 April 2025 saa 06:56
Yasuwe :

Didier Munyaneza ‘Mbappé’ ukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Amagare, yasabye abikorera kugira uruhare rwabo mu gutuma uyu mukino utera imbere mu Rwanda ndetse n’intsinzi zikaboneka, kuko kuri ubu amakipe adafite ubushobozi bwo guhemba abakinnyi.

Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, cyibanda ku guteza imbere umukino w’amagare uri gutera imbere mu Rwanda ariko abakinnyi ntibabone intsinzi nk’uko bikwiriye.

Munyaneza yavuze ko ikibazo kigihari kugeza ubu ari ubushobozi nubwo bitameze nabi nka mbere. Hakenewe uruhare rw’abikorera kuko Leta y’u Rwanda iba yagerageje.

Ati “Igare ni umukino ushingira ku buterankunga. Hari abayobozi b’amakipe kugeza ubu birya bakimara kuko nta baterankunga, bikagorana. Nta kipe mu Rwanda ifite ubushobozi bwo guhemba umukinnyi. Inyungu iboneka iyo wahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ukaba wabona misiyo. Iyo ntayo ubikora kuko ubikunze.”

“Kubera iyo mpamvu rero hakenewe imbaraga z’abikorera kuza mu mukino w’amagare, hakiyongeraho n’izindi mbaraga za Minisiteri ya Siporo bityo tukabona amakipe akomeye. Iyo amakipe akomeye ashobora no gukina amarushanwa akomeye.”

Uyu mukinnyi unabereye kapiteni Ikipe y’Igihugu, avuga ko ubushobozi buke butuma batitabira amarushanwa mpuzamahanga nyamara ari yo yakabaye imbarutso yo gyuhangana n’abakomeye.

Ati “Imbogamizi zitugora muri Tour du Rwanda harimo ko Ikipe y’Igihugu itakwitabira amarushanwa akomeye kandi twe ari yo tugenderaho. Dufite amakipe ari ku rwego mpuzamigabane ‘Continental Team’, aramutse ashyizwemo imbaraga twakwitabira amarushanwa nk’ay’abandi duhangana.”

“Icyo ni cyo baturusha nta kindi. ‘Continental Team’ ni ikipe yishoboye ariko yishobora hagendeewe ku baterankunga ifite. Iyo iterwa inkunga igura n’abakinnyi bakomeye bongerera ubushobozi abasanzwe.”

Munyaneza yatangaje ibi mu gihe Abanyarwanda ari bamwe mu bazahatana muri Shampiyona y’Isi ruzakira muri Nzeri 2025. Iyi ikaba ari ubwa mbere izaba ibereye muri Afurika.

Munyaneza Didier yagaragaje abaterankunga bakenewe mu Mukino w'Amagare mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .