Yabivuze ubwo yabahaga impanuro mu gikorwa cyabereye muri Lycée de Kigali aho aba banyeshuri 162 n’abandi bazabaherekeza, bahuriye ku mugoroba wo ku wa Kane.
Dr. Mbarushimana yavuze ko ubutumwa yabageneye bushingiye ku ndangagaciro remezo z’umuco Nyarwanda ari zo gukunda igihugu, ubumwe, ubupfura no gukunda umurimo.
Yakomeje agira ati “Twabifurije kugira ngo bagire intsinzi kandi bazagaruke bafite n’ibikombe. Twongeye kubibutsa ko ari umwanya mwiza wo kwerekana impano bafite. Siporo iri mu nteganyanyigisho dufite, ishobora no kubeshaho umuntu.”
Impanuro Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yahaye abanyeshuri bagiye guhagararira u Rwanda mu Mikino ya FEASSSA izabera i Bukedea muri Uganda tariki ya 16-27 Kanama 2024.
U Rwanda rwitabiriye mu mupira w'amaguru, Volleyball, Basketball (5*5), Basketball 3x3,… pic.twitter.com/9UmJ8pcRyX
— IGIHE Sports (@IGIHESports) August 15, 2024
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino mu Mashuri (FRSS), Karemangingo Luke, yavuze ko hari icyizere cyo kwegukana imidali myinshi ugereranyije n’iy’u Rwanda rwabonye muri FEASSSA rwakiriye i Huye mu 2023.
Ati “Icyizere kirahari kuko kigaragarira mu buryo umuntu yatojwe cyangwa yateguwe. Twagiye dukurikirana uko bagiye bitwara, aya makipe ni yo yarushije ayandi ku rwego rw’igihugu, twakomeje kubakurikirana, tubashakira abatoza. Nkeka ko tuzabona umusaruro uruta uwo twabonye ubushize.”
Yongeyeho ko banashatse abatoza bakuru mu mikino itandukanye, bafasha amakipe azaserukira igihugu mu myiteguro, ndetse bari mu babaherekeje muri Uganda.
Kampire Rebecca ukina Netball, wiga muri GS Gahini, yavuze ko intego bajyanye ari ukwegukana imidali n’ibikombe.
Ati “Intego tujyanye ni intsinzi, ni uguhatana kugera tuzanye igikombe, tugatahukana intsinzi mu gihugu cyacu.”
Muri iyi Mikino ihuza Ibigo by’Amashuri yo muri Afurika y’Iburasiraba, igiye kuba ku nshuro yayo ya 21, u Rwanda rwitabiriye mu mikino umunani itandukanye ari yo; Handball, Volleyball, Umupira w’amaguru, Basketball (5x5), Basketball 3x3, Netball, Rugby n’Imikino Ngororamubiri.
Uretse u Rwanda na Uganda yakiriye iyi mikino, ibindi bihugu bizitabira ni u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Sudani y’Epfo, Tanzania na Zanzibar.
Ibigo by’amashuri bizahagararira u Rwanda mu cyiciro cy’abahungu:
- Handball: ADEGI (Gatsibo)
- Volleyball: GSOB (Huye)
- Basketball 5*5: ITS Gasogi (Gasabo)
- Basketball 3*3: ITS Gasogi (Gasabo)
- Rugby: GS Gitisi (Ruhango)
- Imikino Ngororamubiri: Abakinnyi batandatu
Ibigo by’amashuri bizahagararira u Rwanda mu cyiciro cy’abakobwa:
- Handball: Kiziguro SS (Gatsibo)
- Volleyball: GS St Aloys Rwamagana (Rwamagana)
- Basketball: GS Marie Reine Rwaza (Musanze)
- Basketball 3x3: APE Rugunga (Nyarugenge)
- Football: GS Remera Rukoma (Kamonyi)
- Netball: GS Gahini (Kayonza)
- Imikino Ngororamubiri: Abakinnyi batandatu.
Itsinda ry'abantu 198 ririmo abanyeshuri 162 ni ryo rigiye guhagararira u Rwanda mu Mikino ihuza Ibigo by'Amashuri yo muri Afurika y'Iburasirazuba (FEASSSA) izabera i Bukedea muri Uganda tariki ya 16-27 Kanama 2024.
U Rwanda rufite amakipe 14 mu mikino irimo Umupira w'Amaguru,… pic.twitter.com/4T5YVmLM7A
— IGIHE Sports (@IGIHESports) August 15, 2024
Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!