Aya mahugurwa yo ku rwego rwa mbere, yabaye tariki ya 21-24 Ugushyingo 2024 muri Lemigo Hotel.
Yari agamije kongera ubushobozi bw’ubuyobozi mu nzego zitandukanye za siporo, mu gihe yatanzwe ku bufatanye n’Ihuriro Mpuzamahanga mu Guteza imbere Siporo kuri Bose (TAFISA) na Komite Olempike Mpuzamahanga (IOC) binyuze muri gahunda ya Olympism 365 Strategy igamije kwerekana akamaro ka siporo mu mibereho ya muntu.
Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama, yashimiye impuguke za TAFISA zatanze aya mahugurwa ndetse n’abayitabiriye bose.
Ati “Ibyagaragajwe n’abahuguwe bisobanura neza akamaro k’ibyo mwigishije n’ubuyobozi bwanyu. Ku bahuguwe, nimusubira mu mashyirahamwe yanyu, turabasaba gushyira mu bikorwa ubumenyi mwungutse, ntimuzabugumane, ahubwo muzabusangize abandi.”
Yibukije ko urwego rwiza rw’abakinnyi ruturuka mu bushake bw’abayobozi, bityo bakwiye gushyira imbaraga mu kuzamura urwego rwa siporo kuri bose.
Aya mahugurwa yatanzwe n’impuguke za TAFISA ari zo Game Mothibi na Paulina Nzisa.
Mu byagarutsweho mu minsi ine harimo kwibutsa abahagarariye amashyirahamwe y’imikino ko kugira ngo siporo kuri bose igerwaho bisaba gukorera hamwe, uburinganire, kudaheza abafite ubumuga no kubaha uburenganzira bwa muntu binyuze muri siporo.
Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, Jules Karangwa waturutse muri FERWAFA, yavuze ko bungutse byinshi ndetse ari amahugurwa yaziye gihe.
Ati “Yari amasomo adufungura amaso, ni ubwa mbere tuyagize mu Rwanda. Ndatekereza ko ari isomo ryaziye igihe kandi turashimira abadufashije bose. Hari byinshi twungutse mu byo twize.”
Uretse abavuye mu mashyirahamwe y’imikino, abandi bitabiriye baturutse muri Minisiteri ya Siporo, Ingabo z’Igihugu, Polisi y’Igihugu, Umujyi wa Kigali na Rwanda National Olympic Academy.
Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cy’aya mahugurwa kizaba muri Werurwe 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!