Ibi ni bimwe mu byo uyu Muvugizi yatangarije IGIHE mu kiganiro cyibanda ku byaha byiganje mu myidagaduro, ku mbuga nkoranyambaga no muri siporo.
Dr. Murangira yavuze ko siporo ari ikindi gice cyo kwidagadura, atari ikirwa wavuga ngo amategeko ntabwo akireba. Aha kandi hagaragaramo ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano, gukoresha icyenewabo, ruswa y’ishimishamubiri, ibiyobyabwenge n’ibindi.
Hifashishijwe urugero rw’umukinnyi wa Police FC, Issah Yakubu watsinze igitego Rutsiro FC agakuramo ikabutura, yavuze ko bigize ibyaha ari bitizwa umurindi n’abarebye umukio babikwirakwije kandi ari ibiteye isoni mu ruhame.
Aha ni ho ahera asaba abari muri siporo gutanga amakuru ku byaha biyikorerwamo.
Ati “Icyo mbasaba ni nk’imbogamizi iba muri siporo. Bajya hariya bakabivugira mu rubuga rw’imikino, nta watera intambwe ngo aze abwire RIB aho bigaragara. Twatera intambwe tumubaza ibimenyetso ngo “nanjye nabyumvise gutyo”.
“Hari ruswa mwagize akantu kameze nk’ibiganiro [Kuvugana hagati y’amakipe ku watsinda umukino], ntabwo byemewe hazira ibyaha by’inyandiko mpimbano. Abashinzwe amakipe nibahaguruke batange amakuru, abakurikiranwa bakurikiranwe.”
Murangira yakomeje agaragaza ko umuryango mugari wa siporo mu Rwanda wiyumva nk’uba mu gihugu cyawo (ibyo yise ikirwa), atangaza ko RIB iri maso, mu gihe cyose ibimenyetso byagaragaye hazakurikizwa amategeko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!