Aya mahugurwa yabaye tariki ya 12-15 Ukuboza 2024, ku Cyicaro cya Komite Olempike y’u Rwanda, yitabiriwe n’abaturutse mu mashyirahamwe y’imikino atandukanye ku ngingo zirimo gusobanukirwa ibijyanye no kurwanya ibyongerambaraga, uko byagabanywa, urutonde rw’ibyongerambaraga bitemewe n’uburyo abakinnyi bapimwa nyuma y’amarushanwa.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubuvuzi no Kurwanya Ibyongerambaraga bitemewe muri Komite Olempike y’u Rwanda, Dr Nuhu Assouman, yashimiye Komite Olempike y’u Rwanda na Minisiteri ya Siporo byatumye aya mahugurwa abaho.
Yashimangiye ko abakinnyi ari bo ba mbere bagirwaho ingaruka n’ikoreshwa ry’ibyongerambaraga kurusha abandi babakikije.
Ni amahugurwa yafunguwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, Kajangwe Joseph, wavuze ko abayitabiriye bagomba kuba ku ruhembe rwo kurwanya ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo babarizwamo.
Yashimiye kandi Minisiteri ya Siporo ku bufasha ikomeza gutanga, butagarukira mu gufasha abakinnyi gusa, ahubwo no ku babakikije.
Dr Nuhu Assouman yasobanuriye abitabiriye amahugurwa amahame agenderwaho na WADA mu bijyanye na siporo.
Dr. Charles Nkurunziza uhagarariye u Rwanda muri Ishami rishinzwe kurwanya ibyongerambaraga mu Karere ka Gatanu, ku Mugane wa Afurika, yagaragaje indangagaciro zikenewe mu kugira siporo itarangwamo ikoreshwa ry’ibyo bintu.
Yagaragaje kandi ko mu bituma abakinnyi bashaka gukoresha ibyo byongerambaraga bitemewe harimo gushaka kuzamura urwego, igitutu cyo gutsinda, guhindura amakipe no gushaka gukiruka imvune cyangwa uburwayi byihuse.
Abitabiriye amahugurwa beretswe amahame abuza ikoreshwa ry’ibyongerambaraga, uburyo abakinnyi bagaburirwa n’ibyo bahabwa, ibitemewe ku bakinnyi n’uburyo gupima abakoresheje ibyo bongerambaraga bikorwamo.
Rusamaza Alphonse waturutse mu Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga, yavuze ko “ubumenyi twungutse muri aya mahugurwa buradufasha kuba ba ambasaderi bo kurwanya ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo.”
Mu gusoza aya mahugurwa, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubuvuzi no Kurwanya Ibyongerambaraga bitemewe muri Komite Olempike y’u Rwanda, Dr Nuhu Assouman, yagaragaje ko ubumenyi ku ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo muri za federasiyo, bwazamutse bukava kuri 73% ubu bukaba bugeze kuri 80%.
Dr. Charles Nkurunziza uhagarariye u Rwanda muri Africa Zone V RADO, yavuze ko bafata “u Rwanda nk’intangarurero. Intego yacu ni uko mbere na mbere abakinyi birinda ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo binyuze mu kubigisha kurusha kubapima.”
Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, Kajangwe Joseph, yavuze ko “Ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo ni ikibazo gikomeye atari ku bakinnyi gusa, ahubwo no ku gihugu, za federasiyo n’umuryango mugari wa siporo muri rusange. WADA, RADO na Komite Olempike y’u Rwanda byizeye ko muzaba ijwi ryo kwigisha ibijyanye na byo muri federasiyo zanyu.”
Aya mahugurwa yari yitabiriwe n’abantu 29 baturutse muri federasiyo 24 zitandukanye.
Indi nkuru wasoma: Hamuritswe ibyavuye mu bushakashatsi ku ikoreshwa ry’ibiterambaraga bitemewe muri siporo Nyarwanda
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!