Abakinnyi 88 baturuka mu Burusiya ni bo kugeza ubu bemerewe kuba bahatana mu Mikino Paralempike ariko badafite amabendera y’Igihugu cyabo kubera intambara kirimo na Ukraine.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 28 Kanama 2024, ni bwo Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Burusiya (RPC), ryatangaje ko u Bufaransa bwakoze ibisa no kuvanga pilitike na siporo.
Itangazo rigira riti “Ibi ntabwo byemewe mu gihugu cyahawe kwakira imikino yo ku rwego rwo hejuru nk’iyi ya Olempike na Paralempike. Birababaje cyane kuba bakora ibintu bibangamira abafite ubumuga.”
“Igihugu cyabahaye byose bisabwa kugira ngo bemererwe guhatana nk’abadafite igihugu bahagarariye, ikibazo gisigara ku bategura irushanwa. Kuki abaryakira badatanga uburenganzira bungana bwo kwinjira kuri buri wese?”
Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga ku Isi (IOC) ryahagaritse abakinnyi baturuka mu Burusiya ndetse na Belarus ku kuba bagaragara mu marushanwa mpuzamahanga ritegura kuva amakimbirane hagati yayo na Ukraine yatangira.
Mu mwaka ushize ryagabanyije ibihano ryemerera bamwe mu bakinnyi kutabuzwa uburenganzira bwabo, ahubwo bagahatana nk’abatagira igihugu na kimwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!