Abanyarwanda mu bahataniye gushushanya ikirango cya Kigali Arena

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 06:29
Yasuwe :
0 0

Ikigo QA Venue Solutions Rwanda cyahamagariye Abanyarwanda kwinjira mu irushanwa ryo gushushanya ikirango (logo) ya Kigali Arena, inyubako igezweho ishobora kwakira ibikorwa binyuranye bihuriza hamwe abantu bagera ku 10 000.

Mu ntangiriro za Ukwakira 2020 nibwo QA Venue Solutions Rwanda yasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’imyaka irindwi yo gucunga Kigali Arena.

QA Venue Solutions izashora miliyoni 2,4$, hagamijwe kwakira ibikorwa binyuranye kandi bikomeye bizabera muri Kigali Arena.

Mu nshingano ifite harimo kunoza imikorere y’iyi nyubako binyuze mu gushyiraho uburyo bwo kuyicunga, kugurisha amatike, gutegura ibijyanye n’amajwi (sound), kubyaza umusaruro ibikoresho bya Made in Rwanda ku buryo umuntu uzajya ahagera azajya yizihirwa n’igihe yahamaze.

QA Venue Solutions Rwanda kuri ubu yashyizwe ku isoko ikiraka cyo gukora ikirango cya Kigali Arena aho n’Abanyarwanda bahawe amahirwe yo kugaragaza impano zabo mu gushushanya ikiranga iyi nyubako iri mu zikomeye ziberamo ibikorwa bya siporo muri Afurika.

Ikirango kizatoranywa kizakoreshwa imbere muri Kigali Arena ndetse no mu bindi bikorwa byayo birimo ibinyuzwa kuri internet, mu nyandiko zo ku mpapuro ndetse no mu mashusho.

Umuyobozi wa QA Venue Solutions, Kyle Schofield, yavuze ko iri rushanwa ritanga amahirwe ku Rwanda rwose.

Yagize ati “Turizera ko iri rushanwa ari amahirwe adasanzwe ku muryango Nyarwanda yo kwerekana Kigali Arena mu bundi buryo. Ikirango kizatoranywa ni ikizaba cyihariye ku buryo gishushanyije, umwimerere wacyo, cyoroshye gusobanurwa ndetse turi gushaka ikirango kigaragaza by’ukuri imiterere ya Kigali Arena.’’

Kwinjira muri iri rushanwa bisaba kwiyandikisha unyuze kuri www.kigaliarena.rw hanyuma ukuzuza inyandiko yagenewe abashaka guhiganwa.

Ikirango kizahiga ibindi kizatoranywa n’akanama nkemurampaka karimo abahagarariye abahanzi b’abanyabugeni, Guverinoma y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa Kigali Arena.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwakira abashaka guhatana bizasozwa ku wa 20 Ugushyingo 2020, saa Kumi ku isaha y’i Kigali, mu gihe uzatsinda azatangazwa ku wa 4 Ukuboza 2020.

Kugeza ubu ntiharatangazwa ingano y’amafaranga cyangwa ibihembo uzatsinda azahabwa.

Kigali Arena iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro, yatashywe muri Kanama 2019. Yakiriye ibikorwa birimo amajonjora y’ibanze y’irushanwa Nyafurika muri Basketbal, BAL, ndetse yanabereyemo igitaramo cyaririmbyemo Umunyamerika Ne-Yo.

Iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10 000 bicaye neza. Ni iya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Abanyarwanda bafunguriwe amarembo mu bahataniye gushushanya ikirango cya Kigali Arena
Kigali Arena ni inyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza
Imigongo iri mu bitatse Kigali Arena
Kigali Arena yitezweho gufasha mu kubaka uburyo bugezweho buzatuma ibigo mpuzamahanga bishishikariza kwakirira ibikorwa byabyo mu Rwanda
Kigali Arena iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .