Abanyarwanda babuze amahirwe yo kwegukana agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2020 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Gashyantare 2020 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2020 kavuye i Rabavu kerekeza i Musanze ku ntera y’ibilometero 84.6, ntikahiriye Abanyarwanda barimo Patrick Byukusenge na Munyaneza Didier bakayoboye mbere yo gusesekara mu Mujyi wa Musanze kuri uyu wa Kane.

Abasiganwa bahagurutse mu Mujyi wa Rubavu saa tanu (11:00) babanza kuzenguruka uyu mujyi inshuro eshatu mbere yo gufata umuhanda wa Musanze.

Munyaneza Didier ukinira Benediction Ignite, yacitse bagenzi be ubwo bari bageze mu bilometero 25, asiga abandi amasegonda 10.

Bageze mu bilometero 37 Byukusenge Patrick ni we wayoboye isiganwa, asize igikundi cyarimo abakinnyi benshi amasegonda 39 mu gihe Areruya Joseph yashatse kumukurikira, agarurwa n’igikundi.

Byukusenge Patrick wahawe amanota yo kuzamuka yatangiwe ku gasozi ka Sashwara, aho yasigaga igikundi hafi iminota ibiri. Yari akurikiwe n’umunya-Ethiopia, Buru Tesmegen we yasigaga umunota n’amasegonda 30.

Byukusenge yakomeje kuyobora isiganwa ariko ibihe bagenda babigabanya kugeza mu bilometero umunani bya nyuma ubwo hari hasigayemo amasegonda 16.

Habura ibilometero bitatu gusa, nibwo Byukusenge Patrick yafashwe n’igikundi abakinnyi binjira mu Mujyi wa Musanze bari mu gikundi kugeza ubwo Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan yatsindaga bagenzi be abatanze gukoza ipine ku murongo.

Restrepo yakoresheje amasaha abiri, iminota umunani n’amasegonda 19, aho yari mu gikundi kimwe na Tesfazion Natnael wakomeje kwambara umwenda w’umuhondo.

Umunyarwanda waje hafi ni Mugisha Moïse wa SACA wabaye uwa 16, asizwe amasegonda ane mu gihe ku mwanya wa 18 haje Hakizimana Seth bakinana.

Ntiyamira Jean Sauveur umwe mu bakomiseri b’umukino w’amagare mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko kuba Abanyarwanda batabashije kwegukana agace k’uyu munsi, amahirwe yabo asa n’ayarangiye.

Ati "Iyi Tour du Rwanda irakomeye, turacyafite étape ebyiri ziri imbere zikomeye, ariko Eritrea ifite ikipe nziza, ifite abahungu bazi kuzamuka. Nabonaga ko Abanyarwanda bashobora gutsinda étape y’uyu munsi, kuba binaniranye nta yandi mahirwe njye mbona tuzabona yo gutwara indi étape.”

“Abanyarwanda hari uri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange n’uri ku wa gatanu. Bakwiye kwiga uburyo bagumana iyo myanya kuko hari n’andi makipe ayishaka.”

Tour du Rwanda 2020 izakomeza ejo ku wa Gatanu mu gace ka gatandatu k’iri siganwa riri ku rwego rwa 2.1.

Abasiganwa bazakora intera y’ibilometero 127.3, bazahaguruka i Musanze saa tatu (09:00) berekeza i Muhanga, aho byitezwe ko bazahasesekara saa 12:30 zibura iminota mike.

Abakinnyi batandatu ba mbere mu Gace ka Gatanu (Rubavu- Musanze: 84.6 Km)

  1. Restrepo Valencia Jhonatan (Androni): 2h08’19”
  2. Cardis Romain (Direct Energie): 2h08’19”
  3. Tesfatsion Natnael (Erythrée): 2h08’19”
  4. Mulueberhan Henok (Erythrée): 2h08’19”
  5. Lighthart Pim (Direct Energie): 2h08’19”
  6. Hailu Biniam (Nippo Delko): 2h08’19”

Abanyarwanda batanu baje hafi:

  • 16 Mugisha Moïse (SACA): 2h08’19”+ 4”
  • 19. Hakizimana Seth (SACA): 2h08’19”+ 4”
  • 25. Uwizeye Jean Claude (Team Rwanda): 2h08’19”+7”
  • 27. Areruya Joseph (Team Rwanda): 2h08’19”+ 7”
  • 29. Manizabayo Eric (Benediction Ignite): 2h08’19”+7”

Abakinnyi batandatu ba mbere ku rutonde rusange :

  • Tesfatsion Natnael (Erythrée) 17h19’41’’
  • Mugisha Moise (Skol Adrien Cycling Academ) 17h21’52’’
  • Main Kent (Protouch) 17h23’03’’
  • Ravanelli Simone (Androni Giocattoli - Siderm Ita) 17h23’32’’
  • Areruya Joseph (Rwanda) 17h23’34’’
  • Hailu Biniam (Nippo Delko Provence) 17h24’22’’
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yatangije agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2020 ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Munyentwari Alphonse
Abatuye i Rubavu bagiye ku mihanda kureba abasiganwa
Nsengimana Jean Bosco na Areruya Joseph b'ikipe y'u Rwanda, bari mu gikundi hamwe n'abandi
Aba bari bavuye ku isoko babanza guhagarara ngo barebe abasiganwa
Abasiganwa ntibakanzwe n'imvura yaguye bari hafi gusohoka muri Rubavu
Byukusenge Patrick yayoboye isiganwa igihe kirekire
Mugisha Moise (wa gatatu) na Manizabayo Eric umukurikiye bagenderaga mu gikundi cy'imbere
Abatuye i Nyabihu bari bashyigikiye abakinnyi bakomoka muri aka gace barimo Manizabayo Eric 'Karadiyo'
Patrick Byukusenge aterwa imbaraga n'Abanyarwanda bari ku muhanda
Bamwe babuzwaga gusatira umuhanda kandi amagare ari kuza
Abakinnyi bagendera mu gikundi mu gihe Abanyarwanda baturiye umuhanda Rubavu- Musanze baje kwihera ijisho uko igare rinyongwa
Abakinnyi basesekaye mu Mujyi wa Musanze bari mu gikundi
Abasiganwa banyoga igare n'ingufu (sprint) batanguranwa kugera ku murongo
Restrepo Jhonatan wa Androni (ibumoso) yatanze abandi kugeza ipine ku murongo
Restrepo (imbere) yegukanye agace ka kabiri muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka
Areruya Joseph yaje mu gikundi cyahageze bwa gatatu
Restrepo Valencia Jhonatan wa Androni yahembwe na SKOL nk'umukinnyi wegukanye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2020
Umunya-Erythrèe, Natnael Tesfazion, akomeje kwambara umwambaro w'umuhondo muri Tour du Rwanda 2020
Carlos Oyarzun akomeje kwambara umwambaro utangwa na Cogebanque, uhabwa umukinnyi uhiga abandi mu kuzamuka
Yemane Dawit ni we wambaye umwambaro w'urusha abandi kuvuduka (sprint)
Umunya-Erythrèe, Natnael Tesfazion, ni we kandi mukinnyi muto uhagaze neza mu isiganwa
Patrick Byukusenge ni we wambitswe umwambaro w'umukinnyi wahatanye kurusha abandi
Natnael Tesfazion yambaye kandi umwambaro w'Umunyafurika mwiza muri Tour du Rwanda
Mugisha Moise yakomeje kwambara umwambaro w'Umunyarwanda mwiza mu isiganwa utangwa na Gorilla Games
Ikipe ya Erythrée ikomeje guhiga izindi, yambitswe umwenda utangwa na Inyange Industries

Andi mafoto menshi yaranze agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2020 ni hano.

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza