Abanyarwanda 15 bitegura Imikino Olempike ya Tokyo 2020 bagenewe asaga miliyoni 227 Frw

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Mata 2021 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu Mikino Olempike izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021 n’abandi bakiri gushaka itike, bose bagenewe asaga miliyoni 227 Frw yo kubafasha kwitegura.

Imikino Olempike ya Tokyo 2020 yagombaga kuba mu mwaka ushize, yimuriwe hagati ya tariki ya 23 Nyakanga n’iya 8 Kanama 2021 kubera icyorezo cya COVID-19.

Mu bakinnyi ibihumbi 11 bitezwe mu Buyapani mu mpeshyi y’uyu mwaka, hazaba harimo n’Abanyarwanda bo mu mikino irimo Amagare, gusiganwa ku maguru (Imikino Ngororamubiri) no Koga ndetse hari amahirwe ko hari n’ababoneka muri Beach Volleyball.

Mu nama y’Inteko Rusange Isanzwe ya Komite Olempike y’u Rwanda yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021, mu byagarutsweho harimo kurebera hamwe aho imyiteguro y’Imikino Olempike igeze.

Mukundiyukuri Jean de Dieu ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’Imikino ya Tokyo 2020 muri Olempike y’u Rwanda, yavuze ko mu mukino w’Amagare, u Rwanda ruzahagararirwa n’umukinnyi umwe, ariko hari amahirwe y’uko baba babiri.

Ati “Bitewe n’umwanya turiho ku Isi mu Magare, twemerewe umwanya w’umukinnyi umwe uzatoranywa muri bariya batatu; Mugisha Samuel, Areruya Joseph na Munyaneza Didier, ariko birashoboka ko hakwiyongeraho na Mugisha Moïse bakagenda ari babiri.”

Yavuze ko mu mukino wo Koga, hari abakinnyi babiri bazahagararira u Rwanda; umuhungu umwe n’umukobwa umwe, ariko hataremezwa abazagenda kuko bakiri mu myitozo.

Muri abo, abahungu ni Irankunda Is’haq na Maniruguha Eloi bari kwitoreza mu Kigo cya Kazan mu Burusiya naho mu bakobwa hari Gahozo Alphonsine na Umuhozawase Divine bari kwitoreza mu Rwanda.

Abandi bakinnyi babiri basigaye bamaze kubona itike y’Imikino Olempike ni Muhitira Félicien ‘Magare’ na Hakizimana John, bombi basiganwa ku maguru.

Uretse abo batandatu bamaze kubona ibihe bibemerera kwitabira Imikino Olempike ya Tokyo 2020, hari n’abagifite amahirwe yo kubona itike.

Muri abo harimo ikipe ya Beach Volleyball mu bahungu n’abakobwa.

Ikipe y’abakobwa imwe igizwe na Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine, naho indi igizwe na Mukantabana Séraphine na Mukandayisenga Bénitha.

Mu bahungu, imwe igizwe na Akumuntu Kavalo Patrick na Ntagengwa Olivier mu gihe indi igizwe na Gatsinzi Venuste na Habanzintwari Fils.

Muri Beach Volleyball, Afurika izahagararirwa n’ikipe imwe mu bagabo n’indi imwe mu bagore.

Mu Mikino Ngororamubiri, abakiri gushaka ibihe bibemerera kwitabira Imikino Olempike batarabibona harimo babiri basanzwe bagenerwa inkunga yo kwitoza (bourse olympique) aribo Sugira James witoreza muri Amerika na Yankurije Marthe witoreza muri APR AC.

Abandi bane ni Kajuga Robert, Mukandanga Clémentine, Nimubona Yves na Iribagiza Honorine.

Abazitabira Imikino Olempike bagenewe asaga miliyoni 227 Frw

Binyuze muri gahunda zitandukanye, abakinnyi babonye ibihe bibemerera kwitabira Imikino Olempike n’abagishaka itike, bahabwa amafaranga abafasha kwitegura.

Muhitira Félicien na Hakizimana John, bombi basiganwa marathon, bahabwa inkunga yo kwitegura na Komite Olempike binyuze muri ANOCA, aho buri wese yagenewe miliyoni 4 Frw kugira ngo amufashe kwitoza.

Sugira James na Yankurije Marthe bombi basiganwa metero 5000 n’ibihumbi 10, bagenerwa 1000$ (hafi miliyoni 1 Frw) ku kwezi mu gihe cy’imyaka itatu, bivuze ko buri mukinnyi ahabwa miliyoni 36 Frw.

Uteranyije amafaranga yose ahabwa abo bakinnyi bari mu Mikino Ngororamubiri mu Rwanda, inkunga bagenewe mu kwitegura Imikino Olempike ya Tokyo 2020 ni miliyoni 80 Frw.

Mu magare; Mugisha Samuel, Areruya Joseph na Munyaneza Didier bagenewe miliyoni 36 Frw buri umwe, muri uwo mukino hagatangwamo agera kuri miliyoni 108 Frw, ariko na Mugisha Moïse hari icyo agenerwa kuko hari amahirwe ko ashobora kujya i Tokyo mu mpeshyi.

Muri Beach Volleyball, amakipe y’abakobwa yagenewe ibihumbi 25$ (hafi miliyoni 25 Frw) naho abahungu ni ibihumbi 14$, byose hamwe bikaba ibihumbi 39$ (hafi miliyoni 39 Frw).

Mukundiyukuri yavuze ko ayo mafaranga yose hamwe uko ari miliyoni 227 Frw, yatanzwe kuva mu 2017 kugeza mu 2020 gusa hasigaye igice cya 2021.

Yavuze ko abakinnyi badafite ubufasha bw’imyiteguro barimo abo mu mukino wo Koga n’Imikino Ngororamubiri, ibyabo biri kwigwaho n’inzego zirimo Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda n’amashyirahamwe baturukamo.

Amakipe y'abagabo ya Beach Volleyball yagenewe miliyoni 14 Frw mu gihe akomeje gushaka itike
Hakizimana John na Muhitira Felicien, bombi bazajya i Tokyo, bahabwa miliyoni 4 Frw buri umwe
Amakipe y'abagore ya Beach Volleyball yahawe inkunga ya miliyoni 25 Frw
Abakinnyi b'Amagare barimo Munyaneza Didier, Areruya na Mugisha Samuel bagenewe miliyoni 36 buri umwe mu gihe cy'imyaka itatu
Mugisha Moïse na we ufite amahirwe yo kwitabira Imikino Olempike ya Tokyo 2020, hari ubufasha ahabwa
Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Komite Olempike y'u Rwanda, Mukundiyukuri Jean de Dieu asobanura ibijyanye n'imyiteguro y'abakinnyi bazitabira Imikino Olempike ya Tokyo 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .