Aba bose batangaje ibi mu gihe amashyirahamwe y’imikino yo gusiganwa mu modoka ku Isi, ateraniye mu Rwanda mu bikorwa bijyanye n’Inteko Rusange ya FIA, izaganirwaho amavugurura y’amategeko amwe arigize.
Amategeko agomba kuvugururwa harimo arebana no kugabanya abagize Komite Mbonezamwuga, iy’ubugenzuzi bw’imari, aba komite ishinzwe imiyoborere n’izindi.
Schmerold, ashimangira ko izo mpinduka zitajyanye zizatuma hatabaho imiyoborere myiza kandi zitazagira icyo zihindura mu buryo bwo kugenzura imigendekere myiza y’amarushanwa cyangwa kuba ubuyobozi bwagenzurwa.
Yagize ati “Komite z’ubugenzuzi n’iza mbonezamwuga zizatakaza agaciro kazo, ku buryo mu minsi iri imbere hashobora kurangwamo abantu bafitanye imikoranire yihariye n’ubuyobozi buriho. Ni uruhe rwego rubaho rugenzurwa n’abantu babiri gusa?”
Izindi mpungenge zigaragazwa ni uko FIA ishobora kuzisanga iyoborwa na Komite ikorana bya hafi n’abashinzwe kuyigenzura, bityo imikorere izemo agatotsi.
Nkuko ikinyamakuru BBC kibivuga, uyu mugabo yagerageje kugeza impungenge ze kuri Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, ariko azi neza ko bigoye ko hari icyo bizahindura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!