Abanyamakuru ba siporo mu Rwanda bahuguwe ku mategeko y’imikino itatu (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Abanyamakuru 25 ba siporo mu Rwanda basoje amahugurwa y’iminsi ibiri yibanze ku mategeko y’imikino itatu irimo uw’Amagare, Basketball na Volleyball.

Aya mahugurwa yabaye tariki ya 28 n’iya 29 Ukwakira 2020 muri Olympic Hotel Kimironko, yateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda ku bufatanye na Ferwaba, FRVB na Ferwacy, ku nkunga ya Solidalité Olympique.

Ku munsi wa mbere, abanyamakuru 25 bayitabiriye bahuguwe ku mategeko y’umukino w’Amagare haba mu muhanda no mu misozi, babifashijwemo na Murenzi Emmanuel usanzwe ari Umuyobozi wa Tekinike muri Ferwacy na Ntiyamira Jean Sauveur uyobora Komisiyo y’Abakomiseri b’umukino w’Amagare mu Rwanda.

Ku gicamunsi cy’uwo munsi, Mutokambali Moïse ushinzwe Iterambere rya Basketball akaba n’Umutoza wa The Hoops Rwanda ndetse n’umusifuzi Birori Gilbert, bombi bahuguye abanyamakuru ku mukino wa Basketball isanzwe ndetse n’ikinwa n’abakinnyi batatu kuri buri kipe.

Umunsi wa nyuma wagarutse ku mukino w’intoki wa Volleyball yaba ikinirwa mu nzu ndetse n’ikinirwa ku mucanga. Abasifuzi batanze amahugurwa kuri uyu mukino ni Ndayisaba Alphonse na Ntanteteri Védaste.

Mihigo Saddam wavuze mu izina ry’abahuguwe, yavuze ko ari amahugurwa yari akenewe kuko hari ubumenyi bungutse mu buryo bari basanzwe batangazamo imikino bahuguwemo.

Ati “Turashimira Komite Olempike yateguye aya mahugurwa. Icyo twibanzeho ni amategeko y’umukino, hari byinshi twungutse twabonaga mu muhanda cyangwa mu marushanwa, tukibwira ko ari bishya kandi bisanzwe bibaho. Twamenye uburyo dushobora gusobanura byinshi byerekeranye n’umukino runaka.”

Mu izina rya bagenzi be, Mihigo yasabye ko amahugurwa nk’aya yahoraho bitewe n’uko amategeko y’umukino ahinduka buri mwaka ndetse akajya asobanurirwa n’abandi bagira uruhare mu mikino barimo abakinnyi n’abatoza.

Ati “Twasanze aya mahugurwa yakorwa mu buryo buhoraho, haba ku bakinnyi n’abatoza kuko na bo bijya bigaragara ko hari abadasobanukiwe n’amategeko y’umukino. Bitewe n’uko amategeko ahinduka buri gihe, byaduhaye umukoro wo kugira ubushake bwo kwiyongera ubumenyi.”

Umwe mu batanze amahugurwa, umusifuzi wa Volleyball, Ndayisaba Alphonse, na we yashimiye Komite Olempike y’u Rwanda yayateguye, avuga ko abanyamakuru b’imikino nibashyira mu bikorwa ibyo bize bizatuma n’Abanyarwanda bakunda iyi mikino.

Ati “Ni igikorwa cyatunejeje kuko mu nshingano zacu nk’abasifuzi mpuzamahanga biba ari ngombwa, badufashije kugeza ubumenyi duhabwa ku bo bireba. Iyo umukino urebwa n’abawuzi, ugatangazwa n’abawusobanukiwe urushaho kuryoha kandi ugakundwa na benshi.”

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens, yavuze ko hateguwe aya mahugurwa yo mu mikino itatu kuko ari yo Abanyarwanda bamaze kugaragazamo ko bashobora kugera kure ku rwego mpuzamahanga ndetse bazakomeza kubaka ubushobozi bw’ababa muri siporo y’u Rwanda.

Ati “Ndagira ngo mbabwire ko zimwe mu nshingano zikomeye za Komite Olempike harimo guhugura no gutanga amasomo mu mikino inyuranye kugira ngo tugire abantu bafite ubwo bumenyi n’ubushobozi.”

“Twahereye ku mikino imwe muri iyi minsi tubonamo amahirwe menshi yo kugera ku rwego mpuzamahanga. Ikigamijwe ni ukugira ngo mumenye iyo mikino kuko kuyimenya bituma muyikunda kandi mukayikundisha abandi n’Abanyarwanda benshi. Mufite uruhare rukomeye rwo gutuma abantu bakunda siporo cyangwa bakayanga.”

Aya mahugurwa ni aya kabiri ahawe abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda muri uyu mwaka nyuma y’ayatanzwe muri Gashyantare, yo yibanze ku bijyanye n’amahame y’umwuga w’itangazamakuru muri siporo ndetse n’indangagaciro Olempike n’uburyo zahuzwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Abanyamakuru bahuguwe ni Ndayisaba Léonidas (Flash FM), Nkotanyi Damas (The Newtimes), Bugingo Fidèle (Imvaho Nshya), Iraguha Edmond (Salus), Ukurikiyimfura Eric Tony (IGIHE), Hitimana Jean Claude (Royal FM), Nsengiyumva Abubakar Sadiki (B&B FM Umwezi), Iradukunda Yvonne (B&B FM Umwezi), Uwihanganye Hardi (Funclub), Uwase Antoinette Bora (Funclub), Kanyamahanga Jean Claude (City Radio), Kwizera Jean Claude (RBA).

Hari kandi Nyaminani Isabelle (RBA), Mihigo Saddam (Halftime), Ndabateze Jean Bosco (Umucyo), Kuradusenge Isaac (Kigali Today), Mukeshimana Assoumpta (Radio/TV1), Kagabo Canisius (Isimbi), Bahizi Craish (The Newtimes), Tumukunde Joselyne (Authentic), Nkomeje Guillaume (Kigalilive), Kamukama Annet (Radio/TV10), Sifakwamungu Anicet (Izuba), Uwingabiye Aimable (Life Radio) na Niyonsenga Aimé Augustin (Huguka).

Umusifuzi wa Beach Volleyball, Ntanteteri Védaste, ahugura abanyamakuru ba siporo kuri uyu wa Kane
Nkomeje Guillaume ni umwe mu banyamakuru 25 ba siporo bayitabiriye
Umufotozi w'ikinyamakuru cya siporo cya Funclub, Uwihanganye Hardi, na we yitabiriye aya mahugurwa
Iradukunda Yvonne wa B&B FM- Umwezi ari mu bongerewe ubumenyi ku mikino itatu
Nyaminani Isabelle ufata amashusho muri RBA
Tumukunde Joselyne akorera Authentic Radio na Televiziyo yayo
Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y'u Rwanda, Sharangabo Alex ni umwe mu bakurikiranye aya mahugurwa yamaze iminsi ibiri
Mukundiyukuri Jean de Dieu ushinzwe ibikorwa bya Komite Olempike y'u Rwanda
Ndayisaba Alphonse asobanurira abanyamakuru amategeko y'umukino wa Volleyball
Mihigo Saddam wavuze mu izina ry'abanyamakuru bahuguwe, yashimiye Komite Olempike y'u Rwanda yateguye aya mahugurwa
Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens, yasabye abanyamakuru ba siporo kurushaho gukundisha Abanyarwanda imikino
Sikubwabo Damas ahabwa impamyabumenyi nyuma y'amahugurwa y'iminsi ibiri
Ukurikiyimfura Eric Tony wa IGIHE ni umwe mu banyamakuru 25 bahuguwe kuri Basketball, Volleyball n'Amagare
Mukeshimana Assoumpta wa Radio/TV1 na we ari mu bahuguwe
Sifakwamungu Anicet wa Radio Izuba (wa kabiri iburyo) ni umwe mu bahuguwe
Uwase Antoinette Bora wa Funclub.rw yabaye umukinnyi wa Basketball, aho yakinnye imyaka itatu mu Ubumwe WBBC
Abitabiriye amahugurwa bafashe ifoto y'urwibutso mu byiciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .