00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihombo cyo kudakinisha abanyamahanga benshi n’impinduka muri Musanze FC: Sosthène twaganiriye (Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 August 2024 saa 09:48
Yasuwe :

Umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthène, uri mu bamaze igihe kinini mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, abona hari impinduka zikwiriye gukorwa kugira ngo urusheho gutera imbere.

Habimana ni umwe mu batoza b’amakipe y’Igihugu y’abakiri bato aho ari we utoza abatarengeje imyaka 15 na 17 kugeza ubu.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, yagaragaje ko umwaka ushize wari mwiza kuri Musanze FC ari na yo mpamvu ashingiraho ko utaha azawitwaramo neza.

Ni izihe ntego Musanze FC yinjiranye mu mwaka mushya w’imikino?

Umwaka ushize wagenze neza, ni byo uheraho wubakiraho ibizaza. Ubwo ni bwo butumwa turi no guha abakinnyi tubagaragariza ko umwaka ushize twakoze neza, bityo tugomba gukomerezaho.

Buri wese kugeza ubu arabyumva kandi ntabwo ari abakinnyi gusa ahubwo n’abayobozi bagomba kubyumva bakadufasha kubigeraho. Ndizera ko ubu biri mu nzira nziza kugira ngo tugere ku ntego zacu tuba twariyemeje.

Ese birashoboka ko akarere runaka kakinisha abana bakavukamo?

Muri kamere yanjye nkunda gukorana n’abakinnyi bato, cyane ko ndi n’umutoza w’Ikipe y’Iguhugu y’Abatarengeje imyaka 15 na 17. Tuba mu bana buri munsi, nanyuze mu makipe azamura impano z’abana. Aha rero ntabwo ari ho ngiye kubyirengagiza.

Biri no mu nshingano nahawe n’ubuyobozi bw’ikipe, buri mwaka mba ngomba kureba abeza muri bo kugira ngo tubahe amahirwe babe bazamura urwego rw’imikinire biciye mu marushanwa ari ku rwego rwo hejuru.

Umwaka ushize twari dufite bane ariko no mu mwaka utaha hari abandi babiri bagomba kuzamuka. Ntekereza ko ari imikoranire myiza kandi nshimira cyane abatoza babo, ni akazi gakomeye bakora.

Gukinisha abakinnyi byibuze 50% by’abavuka muri ako karere birashoboka bitewe n’umutoza uba uhari kandi bakomeza gukorana. Njye hano aho ndi byaba ari akarusho ndi kubona abana ba hano i Musanze bagira uruhare mu kubaka ikipe.

Ntabwo kandi kubigeraho biba ari impano y’ubuntu, bagomba kubikorera kandi bakarushaho kubyumva. Hamwe n’igihe, ubuyobozi ndetse n’uko amarerero akora, ntekereza ko umubare w’abakinnyi uzagenda wiyongera by’umwihariko hano i Musanze.

Kuki abakinnyi beza b’abanyamahanga bari kuganza abenegihugu muri shampiyona?

Ndibuka u Rwanda rujya mu Gikombe cy’Isi [cy’Abatarengeje imyaka 17 mu 2011] nari mu batoza bafite intego zo kureba impano z’abana bakiri bato, nakoreraga mu Ntara y’Amajyepfo aho twarebaga abana tukagenda tubazamura.

Ibyo byatanze umusaruro kuko icyo gihe havuyemo abana bakinnye Igikombe cy’Isi ariko ntabwo hari Isonga yonyine kuko hari n’Irerero rya APR FC, hariho SEC n’izindi.

Ndibuka nanjye nkina muri Rayon Sports nakinanaga n’abanyamahanga gusa usibye umunyezamu wenyine. Hari aho byadukuye kandi hari n’aho byatugejeje. Kuba rero uyu munsi hari kuza umubare mwinshi w’abanyamahanga ni byiza cyane ariko na none tukareba ubushobozi bafite.

Iyo uzanye abeza bituma n’umwana w’Umunyarwanda agira icyo abigiraho. Ni byiza cyane ariko abashinzwe umupira bajye hasi bazamureyo abana nk’uko byahoze bajya mu Gikombe cy’Isi. Amarerero abeho kandi akomeye anakora kinyamwuga.

Ibyo nibikorwa neza ntekereza ko mu myaka iri imbere umupira w’amaguru uzongera ukazamuka kandi by’umwihariko ku bakinnyi b’Abanyarwanda.

Habimana Sosthène yagaragaje ko abanyamahanga bazatuma umupira w'u Rwanda uzamuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .