00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Kigali bitabiriye ku bwinshi ‘Car Free Day’ isoza Nzeri (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 September 2024 saa 12:10
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Nzeri 2024, abatuye Umujyi wa Kigali barimo abayobozi benshi bo mu nzego zitandukanye, babyukiye muri siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ ya nyuma y’ukwezi kwa Nzeri yitabiriwe ku bwinshi.

Abitabiriye iyi siporo bahuriye mu mihanda isanzwe ikoreshwa ndetse initabirwa n’ingeri zose kuva ku bato kugera ku bakuru. Umujyi wa Kigali watangaje ko yitabiriwe ku bwinshi bitandukanye n’iminsi ishize.

Bamwe mu bayitabiriye barangajwe imbere na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeno Martine n’abandi.

Nyuma yo kuzenguruka mu mihanda yabugenewe, abitabiriye iyi siporo bahuriye kuri ‘ronds points’ iri kuri Kigali Height bakora siporo.

Ku rundi ruhande abandi baba bakina imikino itandukanye nka Road Tennis n’indi myinshi.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’impuguke mu kurengera ibidukikije bwerekanye ko umunsi wahariwe siporo rusange (Car Free Day) ikorwa inshuro 26 buri mwaka i Kigali uzafasha mu kugabanya 20% by’ingano y’imyuka ihumanya ikirere mu gihe cy’imyaka itanu uhereye mu 2021 kugeza mu 2025.

Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko muri izo nshuro 26 za siporo rusange, ubuzima bw’abagera ku 100 buzabungabungwa bitewe n’uko hari inshuro zigera kuri 600 bari kuzivuzamo baramutse badakora iyo siporo.

Ibi bizafasha abo baturage kuzigama iminsi 3,300 y’akazi bari kuzasiba bagiye kwivuza indwara zitandura zirimo n’iziterwa n’ihumana ry’ikirere no kudakora imyitozo ngororamubiri.

Ni mu gihe Igihugu cyo kizazigama agera hafi kuri miliyari 160 Frw yari kuzagenda mu bikorwa binyuranye byo kuvuza abantu izo ndwara.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo irakorwa.

Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage, Urujeno Martine bari mu bitabiriye iyi siporo
Abakora iyi siporo bazenguraka mu mihanda igana kuri Kigali Height
Nyuma yo kwiruka, abitabirye iyi siporo bahurira kuri Kigali Height bakagorora imitsi
Kuri iyi nshuro ubwitabire bwiyongereye bigaragara
Ababishoboye bajyana n'amagare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .