Bimaze kumenyerwa ko byibuze inshuro ebyiri mu kwezi abatuye mu Mujyi wa Kigali bakora Siporo Rusange mu mihanda yateganyirijwe iki gikorwa nk’uko byagenze kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Ugushyingo 2024.
Iyo siporo iri gukorwa, imihanda imwe n’imwe iba yafunzwe ku bakoresha ibinyabiziga bya moteri igaharirwa abakoresha amaguru, amagare cyangwa ibindi bikoresho byifashishwa muri siporo.
Uko iminsi ishira ni ko imikino ifasha abantu gukora siporo zitandukanye yiyongera, dore ko kuri iyi nshuro hatangijwe undi mushya uzajya ufasha abantu gusiganwa mu modoka mu buryo bw’ikoranabuhanga (E-Sports Simulator).
Indi mikino yateganyijwe irimo iy’amaboko ndetse na siporo ngororamubiri bizwi nka ‘Aerobics’.
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza.
Imaze no kuba umwanya w’abana n’ababyeyi ngo babe hamwe, aho benshi bagendana bari ku magare cyangwa bagenda n’amaguru.
Gahunda y’iyi siporo kandi yashyizweho hagamijwe gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye cyane cyane izitandura, aho bahabwa inama bakanazipimwa ku buntu mu gihe runaka.
Umujyi wa Kigali uvuga ko kandi iyi gahunda ya Car Free Day ari n’umwanya wo gukomeza kubungabunga ibidukikije n’ikirere muri rusange no kubungabunga ubuzima cyane ko muri aya masaha imodoka zidakoresha imihanda, imyuka zisohora yangiza ikirere ikagabanuka.
Amafoto: Umujyi wa Kigali
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!