00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Kigali bazindukiye muri siporo rusange yanyuma ya Mata 2025 (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 April 2025 saa 11:41
Yasuwe :

Abatuye mu Mujyi wa Kigali bazindukiye muri siporo rusange ‘Car Free Day’ bifatanyijemo na Dusengiyumva Samuel uwuyobora ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe.

Bimaze kumenyerwa ko byibuze inshuro ebyiri mu kwezi abatuye mu Mujyi wa Kigali bakora Siporo Rusange mu mihanda yateganyirijwe iki gikorwa nk’uko byagenze kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2025.

Imihanda imwe n’imwe iba yafunzwe ku bakoresha ibinyabiziga bya moteri, igaharirwa abakoresha amaguru, amagare cyangwa ibindi bikoresho byifashishwa muri siporo.

Iyi siporo imaze no kuba umwanya w’abana n’ababyeyi ngo babe hamwe, aho benshi bagendana bari ku magare cyangwa bagenda n’amaguru, dore ko abayikorera mu Karere ka Gasabo bahurira hafi ya Kigali Height havuguruwe hakaboneka umwanya wisanzuye wo gukoreramo.

Ibi bituma abakina imikino itandukanye batabangamirana, yaba abaterura ibitemereye, abiruka, ababyina gakondo, abakina Tennis yo mu muhanda, abanyonga amagare, abakina Fencing n’indi mikino yose ifasha umuntu kugorora imitsi.

Iyi siporo iba igamije gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye cyane cyane izitandura, aho kuri uyu munsi bahawe inama banazipimwa ku buntu.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza, ndetse ikaba n’umwanya wo gukomeza kubungabunga ibidukikije n’ikirere.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yifatanyije n'abatuye mu Mujyi wa Kigali muri siporo rusange
Abantu bakorera hamwe siporo kugira ngo baterane imbaraga
Rosine Bazongere ntatangwa muri siporo rusange
Bamwe bahitamo gukoresha amagare kugira ngo bakore siporo zibanogeye
Siporo rusange imaze kuba umuco mu Rwanda
Abo mu Karere ka Kicukiro na bo ntibatanzwe muri siporo rusange
Abo mu Karere ka Kicukiro bakinnye imikino itandukanye irimo na Basketball
Hari abitwaza imipira baza gukina bageze aho bananurira imitsi
Abaturage bahurira hamwe bagakomza gukora siporo
Hari abahitamo gukora siporo baterura ibiremereye
Imigozi ifasha mu kunanura amaboko na yo iba ihari
Umukino wa Fencing ni umwe mu yigishwa muri Car Free Day
Hari abakinnye agati nk'uburyo bahisemo bwo gukora siporo
Abitabira siporo baboneraho kwipimisha indwara zitandura
Hafi ya Kigali Heights ni hamwe mu hakorerwa siporo yo kunanura imitsi
Abagize Polisi y'u Rwanda bari mu bitabira siporo rusange ubutitsa
Abanyamahanga batuye mu Rwanda bari mu bitabira siporo rusange
Umunsi wa siporo rusange utuma abantu bongera kugirana ubusabane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .