Bimaze kumenyerwa ko byibuze inshuro ebyiri mu kwezi abatuye mu Mujyi wa Kigali bakora Siporo Rusange mu mihanda yateganyirijwe iki gikorwa nk’uko byagenze kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Gicurasi 2025.
Yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu Jean François Régis, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel n’abandi.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasabye abitabiriye iyi siporo kwitabira imikino ya BAL yatangiye kubera mu Rwanda, ku wa Gatandatu.
Yagize ati “Ndashaka kubararika kuko turi kwakira BAL, aho dufitemo amakipe ane arimo APR BBC iharagarariye u Rwanda, Nairobi City Thunder yo muri Kenya, Al Ahli Tripoli yo muri Libya na MBB yo muri Afurika y’Epfo. Ndabatumiye ngo muze muri BK Arena muri benshi, ikipe yacu izajya ikina buri munsi.”
Imikino ya Nile Conference yatangiye kubera i Kigali, tariki ya 17 izasozwa ku ya 25 Gicurasi 2025. APR BBC niyo ihagarariye u Rwanda.
Iyi siporo imaze no kuba umwanya w’abana n’ababyeyi ngo babe hamwe, aho benshi bagendana bari ku magare cyangwa bagenda n’amaguru, dore ko abayikorera mu Karere ka Gasabo bahurira hafi ya Kigali Height havuguruwe hakaboneka umwanya wisanzuye wo gukoreramo.
Ibi bituma abakina imikino itandukanye batabangamirana, yaba abaterura ibitemereye, abiruka, ababyina gakondo, abakina Tennis yo mu muhanda, abanyonga amagare, abakina Fencing n’indi mikino yose ifasha umuntu kugorora imitsi.
Iyi siporo iba igamije gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye cyane cyane izitandura, aho kuri uyu munsi bahawe inama banazipimwa ku buntu.
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza, ndetse ikaba n’umwanya wo gukomeza kubungabunga ibidukikije n’ikirere.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!