00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Kigali bazindukiye muri Car Free Day ya mbere y’Ugushyingo 2024

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 3 November 2024 saa 12:07
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Ugushyingo 2024, abatuye Umujyi wa Kigali barimo abayobozi benshi bo mu nzengo zitandukanye, babyukiye muri siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ ya mbere y’ukwezi k’Ugushyingo.

Nk’uko bimaze kuba akamenyero, buri nshuro ebyiri mu kwezi habaho siporo rusange mu Mujyi wa Kigali, igahuriza hamwe abawutuye mu turere dutatu tuwugize bagakorera hamwe siporo.

Abitabiriye iyi siporo bahuriye mu mihanda isanzwe ikoreshwa ndetse initabirwa n’ingeri zose kuva ku bato kugera ku bakuru.

Bamwe mu bayitabiriye barimo Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Inès Mpambara, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Kajeneri Christian, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel n’abandi.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga, mu Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nzanzimana Sabin, na we wari muri iyi siporo, yagiriye inama buri wese ku kubungabunga ubuzima bwe yitabira siporo n’ibindi.

Ati “Gukora siporo ni ukwigirira neza, gukora siporo nibura gatatu mu cyumweru, kurenza iminota 30 igihe ukoze siporo, kunywa amazi nibura litiro ebyiri ku munsi, kwirinda ibisindisha uvuye muri siporo.

Nyuma yo kuzenguruka mu mihanda yabugenewe, abitabiriye iyi siporo bahuriye kuri ‘ronds points’ iri kuri Kigali Height bakora siporo bayobowe n’uba uri imbere yabo abereka izo gukora.

Ku rundi ruhande abandi baba bakina imikino itandukanye nka Road Tennis, Fencing, guterura ibiremereye, kubyina imbyino za Gakondo n’indi myinshi.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’impuguke mu kurengera ibidukikije bwerekanye ko umunsi wahariwe siporo rusange (Car Free Day) ikorwa inshuro 26 buri mwaka i Kigali, izafasha mu kugabanya 20% by’ingano y’imyuka ihumanya ikirere mu gihe cy’imyaka itanu uhereye mu 2021 kugeza mu 2025.

Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko muri izo nshuro 26 za siporo rusange, ubuzima bw’abagera ku 100 buzabungabungwa bitewe n’uko hari inshuro zigera kuri 600 bari kuzivuzamo baramutse badakora iyo siporo.

Ibi bizafasha abo baturage kuzigama iminsi 3.300 y’akazi bari kuzasiba bagiye kwivuza indwara zitandura zirimo n’iziterwa n’ihumana ry’ikirere no kudakora imyitozo ngororamubiri.

Ni mu gihe Igihugu cyo kizazigama agera hafi kuri miliyari 160 Frw yari kuzagenda mu bikorwa binyuranye byo kuvuza abantu izo ndwara.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo irakorwa.

Abanya-Kigali benshi bamaze kumenyera siporo rusange
Abapolisi ni bamwe mu batajya bacikwa na siporo rusange
Mu gihe cya siporo rusange abayikora bifashisha imihanda iba yateganyijwe
Abanyeshuri bakorera siporo hamwe binyuze muri Car Free Day
Urubyiruko rurushaho kumva impamvu zo gukora siporo
Siporo iba umwanya mwiza ku babyeyi wo guhura n'abana
Akanyamunza aba ari kose ku bitabira siporo
Abanya-Kigali bashishikarizwa gukora siporo kenshi
Siporo rusange yitabiriwe n'abayobozi benshi mu nzego zitandukanye
Umyobozi w'Umujya wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, ari mu bitabiriye siporo
Hafi ya Kigali Heights ni hamwe mu hakorerwa siporo yo kunanura imitsi
Siporo rusange itanga umusanzu mu kubungabunga ibidukikije kuko ituma hagabanuka imyuka yanduye ibinyabiziga byohereza mu kirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .