00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Kigali babyukiye muri ‘Car free day’ yahariwe kwizihiza Umunsi w’Abagore

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 9 March 2025 saa 12:45
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru, tariki 9 Werurwe 2025, abatuye Umujyi wa Kigali barimo abayobozi benshi bo mu nzengo zitandukanye, babyukiye muri siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ ya mbere y’ukwezi kwa Werurwe, yanahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Uyu munsi wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Umugore ushoboye, umusingi w’iterambere ry’igihugu.’ Mu busanzwe uyu munsi wizihizwa tariki ya 8 Werurwe buri mwaka.

Nk’uko bimaze kumenyerwa, buri nshuro ebyiri mu kwezi habaho siporo rusange mu Mujyi wa Kigali, igahuriza hamwe abawutuye mu turere dutatu tuwugize bagakorera hamwe siporo.

Kuri iki Cyumweru abitabiriye iyi siporo bahuriye mu mihanda isanzwe ikoreshwa ndetse initabirwa n’ingeri zose kuva ku bato kugera ku bakuru.

Bamwe mu bayitabiriye barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel n’abandi.

Nyuma y’iminsi hari gukorwa, abitabiriye siporo bongeye guhurira kuri Kigali Heights nyuma yo kuzenguruka uduce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali.

Ku rundi ruhande abandi baba bakina imikino itandukanye nka Road Tennis, Fencing, guterura ibiremereye kubyina imbyino gakondo n’ibindi.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’impuguke mu kurengera ibidukikije bwerekanye ko umunsi wahariwe siporo rusange (Car Free Day) ikorwa inshuro 26 buri mwaka i Kigali, izafasha mu kugabanya 20% by’ingano y’imyuka ihumanya ikirere mu gihe cy’imyaka itanu uhereye mu 2021 kugeza mu 2025.

Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko muri izo nshuro 26 za siporo rusange, ubuzima bw’abagera ku 100 buzabungabungwa bitewe n’uko hari inshuro zigera kuri 600 bari kuzivuzamo baramutse badakora iyo siporo.

Ni mu gihe Igihugu cyo kizazigama agera kuri miliyari 160 Frw yari kuzagenda mu bikorwa binyuranye byo kuvuza abantu izo ndwara.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi siporo rusange
Abitabiriye siporo rusange bakoresha imihanda iba yahiswemo
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel atwaye igare
Iyi siporo yitabirwa n'ingeri zose
Nyuma y'igihe itunganywa, abitabiriye iyi siporo bongeye gusoreza kuri Rond-point ya Kigali Height
Car free day isigaye arangwamo siporo nyinshi zitandukanye
Road Tennis ni imwe mu mikino usanga muri iyi siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .