Ibi abana be babitangaje nyuma y’uko yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 11 Nyakanga 2022.
Rutikanga yaguye mu rugo rwe i Ndera ho mu Mujyi wa Kigali, azize indwara zirimo umuvuduko w’amaraso na kanseri.
Abana be bavuga ko mu burwayi bwe yatereranywe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe na Minisiteri ya Siporo cyane ko yitabye Imana atabashije kwishyura amadeni y’imiti yanywaga n’inshinge yaterwaga.
Bucura bwa Rutikanga, Umwanawase Dominic Xavier, yabwiye IGIHE ko se hari umwenda w’ibihumbi 300 Frw yatse muri Banki y’Abaturage kugira ngo abashe kwivuza ariko akaba yapfuye atarishyura.
Yakomeje ati “Bari baramwandikiye imiti ya 84.500 Frw, baranamuteye inshinge z’ibihumbi 210 Frw. Imiti yaje kumurusha ingufu ajya kwa muganga barayigabanya kuko iyo yayinywaga yararukaga akanaribwa mu nda ariko atabarutse atarabyishyura.”
Yavuze ko se yagerageje kwitabaza Minisiteri ya Siporo ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda ariko bakamutererana, ati “Ibaze ko iyo bayamuha byibuza aba adapfanye amadeni.”
Uretse ubushobozi bwo kwishyura amadeni, abana ba nyakwigendera bavuga ko basaba yaba Minisiteri na Federasiyo kugerageza kubafasha umubyeyi wabo agashyingurwa mu cyubahiro.
Banasabye inzego zitandukanye kugerageza gufasha umuryango wa nyakwigendera cyane ko yitabye Imana asize umugore n’abana batanu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!