Ku nshuro ya kabiri akina Imikino ya FEASSSA kuva mu 2023, Magnifique amaze kwegukana imidali itatu ya Zahabu ndetse ashobora kwegukana uwa kane mu gusiganwa maguru kuri uyu wa Gatandatu.
Uyu mukobwa uri mu banyeshuri bahagarariye u Rwanda mu Mikino y’uyu mwaka iri kubera i Bukedea muri Uganda, yatwaye umudali wa Zahabu muri metero 100 ku wa Gatandatu, ndetse kuri uyu wa Gatandatu arahatanira umudali nk’uwo muri metero 200 nyuma yo guhiga abo basiganwe hamwe muri ½.
Nabikora, araba asubiyemo amateka yakoreye i Huye muri Kanama 2023 ubwo yakinaga FEASSSA ku nshuro ya mbere.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umutesi Uwase Magnifique yavuze ko nubwo akina kandi agatsinda mu gusiganwa metero 100, ariko yishimira intera yisumbuyeho kuko agorwa no gutangira isiganwa.
Ati “Zose ndazibashije, ariko siporo indyohera ni metero 200 kubera ko ntabwo bapfa kugusiga, iguha umwanya wo kuba wasiga umuntu nubwo yaba akuri imbere. Muri metero 100 hari igihe bansiga.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, ateganya gutangira kwitoza gukina amasiganwa y’intera ndende.
Uyu wahoze akina umupira w’amaguru, kuri ubu washyize umutima ku Mikino Ngororamubiri, aheruka kwerekeza mu Ikipe ya APR AC.
Yavuze ko kuba hari abamwita umuhungu atakibitindaho, yemeza ko akinjira muri siporo byamugoraga kubyakira.
Ati “Kuvuga ngo meze nk’abahungu ni ibintu byabanje kungora nkizamuka muri siporo, ariko nageze aho ndabyakira, ubu nta kintu bintwaye rwose. Ni ko biri, nta kundi nabigenza.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!