Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025, ni bwo mu gihugu hose habaye Umuganda Rusange, abakunzi ba Bayern Munich mu Rwanda bahurira kuri GS Akumunigo.
Aba bifatanyije na bamwe mu banyeshuri bo muri iki kigo ndetse n’abayobozi, haterwa ibiti 100 byiganjemo iby’imbuto ziribwa.
Umuyobozi w’abakunzi ba Bayern Munich mu Rwanda, Turatsinze Emmanuel, yavuze ko iki gikorwa kigamije guha agaciro ubufatanye bw’iyi kipe n’u Rwanda.
Ati “Kuba u Rwanda rwaragiranye ubufatanye na Bayern Munich ntabwo bigomba kugarukira mu kwamamaza, ubucuruzi n’ibindi, ahubwo n’umuturage wo hasi akwiriye kumva akamaro kabyo binyuze muri ibi bikorwa rusange.”
“Uyu munsi twateye ibiti, ejo n’ejo bundi tuzakora ibindi bitandukanye. Ikigamijwe ni ukugira ngo intambwe yatewe na Leta y’u Rwanda yegera ikipe yacu, tuyisigasire.”
Turatsinze yongeyeho ko hashize umwaka umwe batangije itsinda ry’abafana b’iyi kipe, ndetse kugeza ubu bamaze kugera ku 100, bashobora gutanga umusaruro mu bikorwa bitandukanye bakora.
Umwe mu bafana ba Bayern Munich ukomoka mu Budage wifatanyije na bagenzi be, Janis Just, yavuze ko yishimira kuba mu Rwanda rufite amahoro, abantu bakiyubakira igihugu binyuze mu bikorwa nk’Umuganda Rusange.
Ati “Njye ndi hano mu Rwanda ariko iwacu baba bambaza uko bimeze nkababwira ko ari byiza, aya makuru n’abageraho ko umubano umeze neza n’abaturage nka gutya, nta kabuza bizagira icyo bibereka. Nta kizahagarika ubufatanye Bayern Munich ifitanye n’u Rwanda.”
Janis yavuze ashimangira itangazo ry’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ryamagana ibikorwa bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), byo gukwirakwiza ibinyoma bigamije kubuza abafatanyabikorwa mpuzamahanga barwo barimo na Bayern Munich gukomeza ubufatanye muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’, igira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Mu 2023, ni bwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikipe ya Bayern Munich yo agamije kuzamenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze mu kurwamamaza muri stade yayo ya Allianz Arena kugeza mu 2028.
Si ibyo gusa kuko iyi kipe igira uruhare mu kwigisha ruhago abana b’Abanyarwanda binyuze muri Academie ya Bayern Munich mu Rwanda, ndetse mu mwaka ushize umwana umwe akaba yaratoranyijwe mu bagize ikipe y’abato ya ‘The Reds’.














Amafoto: Umwali Sandrine
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!