00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakunzi ba Arsenal muri Afurika bafunguye televiziyo izafasha guhangana n’ihungabana mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 April 2025 saa 06:59
Yasuwe :

Abitabiriye iserukiramuco ry’abafana ba Arsenal muri Afurika bari mu Rwanda, basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, banafungura televiziyo izajya inyuzwaho ibiganiro byo kurwanya ihungabana.

Abakunzi ba Arsenal baturuka mu bihugu bitandukanye muri Afurika bakomeje ibikorwa byabo by’iserukiramuco barimo mu Rwanda ku wa 19 Mata 2025, batera ibiti mu Murenge wa Ntarama muri gahunda yo kurwanya imihindagurikire y’ikirere.

Hakurikiyeho urugendo rwo kwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, basobanurirwa amateka y’itegurwa rya Jenoside, ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse no kongera kwiyubaka kw’Abanyarwanda.

Iki gikorwa cyakoze ku mutima bamwe muri aba bakunzi ba Arsenal, biyemeza kugeza ubu butumwa ku Isi hose, bagaragaza ko ibyabaye mu Rwanda bidakwiriye kongera kubaho ukundi.

Umwe mu bakunzi b’iyi kipe ukomoka muri Kenya ukoresha amazina ya Gentle Lady, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda hatabayeho kwitonda byaba n’ahandi biturutse mu kubaka umuryango mubi.

Ati “Nakuriye mu buzima bubi butuma nshaka ku myaka 22. Nyuma y’igihe amakimbirane yatangiye mu muryango wanjye, nicuza icyatumye nshaka kuko nagize ihungabana hafi yo kwiyahura. Mu muryango rero hashobora kuvukamo amacakubira akanagera ubwo abantu bayaburiramo ubuzima.”

“Nkurikije ibyo nabonye hano mu Rwanda n’ibyo numva ahandi, birasaba imbaraga za buri wese mu kubaka umuryango utekanye kandi uzira amakimbirane n’amacakubiri.”

Aba bafana bafunguye televiziyo ya shene ya YouTube yiswe ‘Aheza Media TV’, izajya inyuzwaho ibiganiro by’isanamitima no kurwanya ihungabana iryo ari ryo ryose mu Banyarwanda.

Perezida wa w’Abakunzi ba Arsenal mu Rwanda, Bigango Valentin, yashimiye aba bafana abizeza ko nibongera kugera mu Rwanda bazasanga imibare y’abahungabana yaragabanyutse.

Ati “Iki gikorwa dutagije uyu munsi ni icyerekana iterambere ry’aba-sportifs mu Rwanda. Nubwo hashize imyaka 31 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibibuza ko hari abagifite ihungabana.”

“Kubegera bose icyarimwe biragoye, akaba ari yo mpamvu dukeneye kwifashisha ikoranabuhanga. Turabaha icyizere ko ubwo muzagaruka mu Rwanda muzasanga hari uruhare iyi televiziyo yagize mu gutuma abantu bakira indwara zo mu mutwe.”

Iri serukiramuco ryaherukaga kubera mu Rwanda mu 2018, kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’ibihugu birenga 10 birimo u Rwanda, Ghana, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia, u Burundi, Zimbabwe, Tanzania na Sierra Leone.

Umubano w’aba bakunzi warushijeho gukomera mu 2018, ubwo Arsenal yatangiraga kurwamamaza binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.

Abafana bose bahuriye hamwe mbere yo guhaguruka berekeza i Ntarama
Abafana baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika
Ibyishimo byari byose ku bakunzi ba Arsenal baba mu Rwanda
Abakunzi ba Arsenal berekeza aho bagomba gutera ibiti
Iserukiramuco ry'abakunzi ba Arsenal riri kubera mu Rwanda rizamara iminsi itatu
Bamwe mu bakunzi ba Arsenal baturutse muri Kenya
Umuhango wo gutera ibiti wabimburiwe no gushaka imyobo yo kubiteramo
Ibiti byatewe bizakomeza kubungwabungwa n'abafana ba Arsenal baba mu Rwanda
Akanyamuneza kari kose mu bakunzi ba Arsenal bahuriye mu Rwanda
Abakunzi ba Arsenal bateye ibiti mu Murenge wa Ntarama
Iserukiramuco ryitabiriwe n'abakunzi ba Arsenal bavuye muri Tanzania
Bamwe bari bitwaje amabendera ya Arsenal nk'ikipe bihebeye
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Imanishimwe Yvette, yifatanyije n'abafana ba Arsenal batera ibiti
Iserukiramuco ry'abakunzi ba Arsenal muri Afurika rihuriza hamwe abaturutse mu bihugu bitandukanye
Urugendo rwakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama
Perezida w'Abafana ba Arsenal mu Rwanda, Bigango Valentin, yahaye ikaze abakunzi ba Arsenal muri Afurika, ku Rwibutso rwa Ntarama
Umukozi w'Urwibutso yasobanuriye amateka abakunzi ba Arsenal
Abitabiriye igikorwa bose bageze ku Rwibutso rwa Ntarama bamenya neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Urwibutso rwa Ntarama ni rumwe mu zigaragaza neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Nyuma yo gusura urwibutso bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Buri wese yahavanye umukoro wo kugira uruhare mu gutuma ibyabaye bitaba aho ariho hose ku Isi
Aheza Media TV izajya ikorera mu kigo cyita ku buzima bwo mu mutwe, Aheza Healing & Career Center
Abakunzi ba Arsenal bitabiriye iserukiramuco ry'abafana bayo muri Afurika batashye bamenye amateka y'u Rwanda
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Imanishimwe Yvette, yashimye abafana ba Arsena bagejeje ibikorwa byabo i Bugesera
Habayeho umwanya w'ibiganiro bigaragaza uko u Rwanda rukomeza kwiyubaka no guhangana n'ibibazo by'ihungabana
Aheza Media TV izajya inyuzaho ibiganiro bifasha abantu gukira ihungabana
IBikoresho byose byashyizwemo ku bufatanye n'abakunzi ba Arsenal
Aheza Media TV ni televiziyo izashyiraho uburyo bw'ikoranabuhanga bufasha abafite ihungabana gukira

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .