Abakunzi ba Arsenal baturuka mu bihugu bitandukanye muri Afurika bakomeje ibikorwa byabo by’iserukiramuco barimo mu Rwanda ku wa 19 Mata 2025, batera ibiti mu Murenge wa Ntarama muri gahunda yo kurwanya imihindagurikire y’ikirere.
Hakurikiyeho urugendo rwo kwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, basobanurirwa amateka y’itegurwa rya Jenoside, ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse no kongera kwiyubaka kw’Abanyarwanda.
Iki gikorwa cyakoze ku mutima bamwe muri aba bakunzi ba Arsenal, biyemeza kugeza ubu butumwa ku Isi hose, bagaragaza ko ibyabaye mu Rwanda bidakwiriye kongera kubaho ukundi.
Umwe mu bakunzi b’iyi kipe ukomoka muri Kenya ukoresha amazina ya Gentle Lady, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda hatabayeho kwitonda byaba n’ahandi biturutse mu kubaka umuryango mubi.
Ati “Nakuriye mu buzima bubi butuma nshaka ku myaka 22. Nyuma y’igihe amakimbirane yatangiye mu muryango wanjye, nicuza icyatumye nshaka kuko nagize ihungabana hafi yo kwiyahura. Mu muryango rero hashobora kuvukamo amacakubira akanagera ubwo abantu bayaburiramo ubuzima.”
“Nkurikije ibyo nabonye hano mu Rwanda n’ibyo numva ahandi, birasaba imbaraga za buri wese mu kubaka umuryango utekanye kandi uzira amakimbirane n’amacakubiri.”
Aba bafana bafunguye televiziyo ya shene ya YouTube yiswe ‘Aheza Media TV’, izajya inyuzwaho ibiganiro by’isanamitima no kurwanya ihungabana iryo ari ryo ryose mu Banyarwanda.
Perezida wa w’Abakunzi ba Arsenal mu Rwanda, Bigango Valentin, yashimiye aba bafana abizeza ko nibongera kugera mu Rwanda bazasanga imibare y’abahungabana yaragabanyutse.
Ati “Iki gikorwa dutagije uyu munsi ni icyerekana iterambere ry’aba-sportifs mu Rwanda. Nubwo hashize imyaka 31 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibibuza ko hari abagifite ihungabana.”
“Kubegera bose icyarimwe biragoye, akaba ari yo mpamvu dukeneye kwifashisha ikoranabuhanga. Turabaha icyizere ko ubwo muzagaruka mu Rwanda muzasanga hari uruhare iyi televiziyo yagize mu gutuma abantu bakira indwara zo mu mutwe.”
Iri serukiramuco ryaherukaga kubera mu Rwanda mu 2018, kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’ibihugu birenga 10 birimo u Rwanda, Ghana, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia, u Burundi, Zimbabwe, Tanzania na Sierra Leone.
Umubano w’aba bakunzi warushijeho gukomera mu 2018, ubwo Arsenal yatangiraga kurwamamaza binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.


































Amafoto: Umwari Sandrine
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!