Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, cyibimburirwa no gucana urumuri rw’icyizere.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, uri mu bitabiriye iki gikorwa, yagaragaje uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’impamvu Ingabo za RPA zafashe icyemezo cyo kubohora u Rwanda.
Umubitsi wa Rwanda Golf Union, Rugomboka François, we yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ngombwa ndetse bibafasha cyane kuzirikana amateka mabi yaranze igihugu.
Ati "Murabizi, umukino wa Golf ukinwa n’abantu batandukanye banakunze gusohoka bakajya hanze ndetse n’abanyamahanga benshi, rero kwibuka biradufasha kuko iyo bagiye hanze bavuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, abantu bakayimenya."
Yakomeje asaba Abanyarwanda kurangwa n’ubumwe no gukomeza kwibuka bananyomoza abapfobya Jenoside bakanayihakana bakigaragara mu bice bitandukanye.
Uyu muhango wasojwe hahembwa abakinnyi bitwaye neza mu Irushwanwa rya Golf ryo Kwibuka ryateguwe na Rwanda Golf Union.














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!