00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi bazenguruka EAC bakoresheje amagare bifuza ko umubare wabo wiyongera

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 September 2024 saa 03:10
Yasuwe :

Abakinnyi bazenguruka ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bifashishije amagare bageranye mu Rwanda icyifuzo cy’uko bakwiyongera kugira ngo ubutumwa batanga bugere kure.

Aba bakinnyi babigarutseho ku wa Gatanu, tariki 20 Nzeri 2024, ubwo bakirwaga mu Rwanda kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bavuye muri Uganda mbere yo guhaguruka berekeza i Burundi aho iki gikorwa kizasorezwa.

Iki gikorwa cyitwa “Great African Cycling Safari”, muri uyu mwaka cyitabiriwe n’abakinnyi 27 baturuka mu bihugu nk’u Rwanda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda na Kenya.

Uru rugendo ruri kuba ku nshuro ya karindwi, abarukora bazenguruka ibi bihugu ukuyemo Sudani y’Epfo bagamije kugeza ibyiza by’uyu muryango ku bawutuye bigendanye nimibereho myiza ya buri munsi.

Iyi ni yo mpamvu muri uyu mwaka biyemeje gutanga ubutumwa bugamije guhangana n’imirire mibi muri buri gihugu bagezemo ndetse no kwita ku mihindagurikire n’imirire mibi kandi bagasaba ko umubare wabo uzamuka nk’uko byashimangiwe na John Balongo ubahagarariye.

Yagize ati “Twibutsa abantu intego zatumye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ubaho. Twifuza ko abayituye babona ibyo kurya kandi bihagije kandi bikagerwaho binyuze no mu kwita ku mihindagurikire y’ikirere.”

“Aba bantu mubona hano birwanaho, bakoresha amagare yabo kandi nta muntu ubibahembera nyuma y’urugendo. Habonetse uburyo bwo kubafasha mu rugendo byaba byiza kurushaho. Ikindi kandi bakwiriye no kwiyongera bakaba benshi kuko ni bwo ubutumwa bugera hose.”

Umuyobozi wa Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gisa Teta, yabemereye ko ubufasha bushoboka Leta y’u Rwanda izabubaha kuko intego bafite zifite inyungu nyinshi.

Ati “Dufite byinshi twungukira muri uru rugendo mukora, kandi mwakoze kuba mwageze na hano. Imbaraga n’ubushake mukoresha ni ibyo gutuma buri wese abashyigikira. Ubutaha bibakundiye nimugera hano muzasure ibindi bice birimo n’ibigaragaza amateka y’u Rwanda.”

Mu rugendo rwabo bahuye n’ibibazo bitandukanye harimo no kuba batarageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ibibazo by’intambara byatumye batarenga umupaka wa Bunagana.

Abakinnyi 27 ni bo batangiye uru rugendo
Abakinnyi bifuza ko umubare wabo wiyongera
John Balongo ni we uba uyoboye itsinda ry'aba bakinnyi
Gisa Teta yemereye ubufasha abakinnyi biyemeje gushyigikira ubumwe bwa Afurika y'Iburasirazuba
John Balongo na Gisa Teta bagaragaje ko urugendo rukorwa n'urubyiruko ari ingirakamaro
Muri uyu mwaka abakinnyi biyemeje gutanga ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mubi mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba
Abakinnyi bahagurutse mu Rwanda berekeza i Burundi
Urugendo rwerekeza i Burundi rwahereye kuri Minafet
Abakinnyi bahagarariye u Rwanda muri uru rugendo bishimira guhagararira igihugu cyabo
Imodoka iba itwaye ibikoresho by'abakinnyi bifashisha mu rugendo

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .