Abakinnyi batandukanye mu Rwanda bifatanyije na Fondation Ndayisaba mu kwibuka abana bishwe muri Jenoside

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Mata 2020 saa 12:24
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bakinnyi bo mu Rwanda barimo Peter Otema, Kayumba Soter, Dusingizimana Eric na Byiringiro Lague, bifatanyije n’umuryango Ndayisaba Fabrice Foundation ‘NFF’ mu kwibuka abana n’ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bitandukanye n’ibindi bikorwa byo kwibuka byateguwe na Ndayisaba Fabrice Foundation mu myaka icyenda iheruka, uyu mwaka, igikorwa cyo kwibuka ibibondo n’abana bishwe muri Jenoside cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mata, cyabereye hifashishijwe ubutumwa bwatanzwe mu mashusho n’amajwi ku mbuga nkoranyambaga kubera ingamba zafashwe zo kwirinda Coronavirus.

Ibiganiro n’ubutumwa byatanzwe hifashishijwe urubuga rwa Whatsapp, byagarutse ku buryo abana bishwe muri Jenoside mu 1994, ingaruka byagize k’u Rwanda ndetse n’abariho ubu icyo bakwiye gukora kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ndayisaba Fabrice watangije umuryango NFF akaba ari na we uwuyobora, yavuze ko n’ubwo batabashije kwifatanyiriza hamwe imbonankubone ngo bunamire abana bishwe muri Jenoside, ariko bahora babazirikana ndetse yasabye abakiriho kubyaza amahirwe bafite mu gutanga umusanzu wo kubaka igihugu.

Ati “NFF turibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 dushishikariza abana ndetse n’urubyiruko gukomera bakibuka ko hari bagenzi banyu mwari kuba muri kumwe muri ibi bihe ariko bakaba batakiriho. Bibatere imbaraga, kandi mukorane umwete n’umurava mufite icyizere cyo kuzababona kuko bapfuye ari abaziranenge.”

Byiringiro Lague ukinira APR FC, yasabye urubyiruko rugenzi rwe kwamaganira kure abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo bagashyira hamwe kuko ari byo bazageza Abanyarwanda ku iterambere bifuza.

“Dukomeze kwibuka twiyubaka, twirinda guheranwa n’agahinda ndetse tunarwanya abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi dukomeza kuzirikana abacu twabuze. Nk’urubyiruko twese hamwe dukomeze kwiyubakira igihugu dusigasira ibyagezweho, gushyira hamwe ni byo bizadufasha kugera ku iterambere twifuza nk’Abanyarwanda.”

Dusingizimana Eric ukina ikipe y’igihugu ya Cricket, na we yatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’uyu muryango mu kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Nifatanyije na Foundation Ndayisaba Fabrice kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Dukomeze kwibuka twiyubaka, twirinda guheranwa nagahinda ndetse tunarwanya abashaka gupfobya Genocide yakorewe abatutsi, dukomeza kuzirikana abacu twabuze.”

Mu bandi bifatanyije na Ndayisaba Fabrice Foundation harimo Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, wasabye urubyiriko guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.

Hari kandi Peter Otema, Kayumba Soter wa Rayon Sports, Iranzi Jean Claude kuri ubu ukina mu Misiri na Issa Bigirimana wa Police FC.

Ndayisaba Fabrice Foundation yatangijwe na Ndayisaba Fabrice mu 2005 ubwo yigaga mu mashuri abanza, ariko itangizwa ku mugaragaro na Senateri Musabeyezu Narcisse mu mwaka wa 2008, aho intego zayo ari uguhuza abana, kubafasha kugira uburere no gukunda igihugu binyuze mu mikino n’imyidagaduro.

Uyu muryango usanzwe kandi utegura icyumweru cyihariye cyo kwibuka abana bishwe muri Jenoside, igikorwa ngarukamwaka kigirwamo uruhare n’ibigo by’amashuri bitandukanye hagati ya Kamena na Nyakanga.

Umuryango Ndayisaba Fabrice Foundation "NFF" wibutse ibibondo n'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
NFF isanzwe kandi itegura icyumweru cyo kwibuka kibera mu mashuri
Ndayisaba Fabrice (hagati) uyobora umuryango NFF watangijwe mu 2005
Eric Dusingizimana ari mu bakinnyi bifatanyije na NFF mu kwibuka abana bishwe muri Jenoside
Byiringiro Lague ukinira APR FC, yasabye urubyiruko rugenzi rwe gushyira hamwe baharanira kubaka igihugu
Myugariro wa Rayon Sports, Kayumba Soter na we yitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka cyabaye hakoreshwa ubutumwa bw'amajwi n'amashusho
Peter Otema wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, na we yasabye urubyiruko guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .