00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi basaga 80 bahuguwe na Komite Olempike y’u Rwanda ku byabafasha gukuza impano zabo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 November 2024 saa 08:37
Yasuwe :

Komite Olempike y’u Rwanda yahuguye abakinnyi 81 baturutse mu mashyirahamwe y’imikino itandukanye ku ngingo zitandukanye zabafasha kwitwara neza mu rugendo rwo gukina.

Byabereye mu ihuriro ry’iminsi ibiri ryiswe “RNSOC Athletes’ Forum” ryabaye tariki ya 6 n’iya 7 Ugushyingo 2024 kuri Olympic Hotel, aho ryitabiriwe n’abakinnyi 81 barimo abakobwa 43 n’abahungu 38.

Ku nshuro ya kabiri hategurwa igikorwa nk’iki, abacyitabiriye bahuguwe ku ndangaciro Olempike, kurwanya uburiganya buba mu marushanwa, kurinda abakinnyi ihohoterwa, kwirinda ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo, ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho myiza y’abakinnyi ndetse n’uburyo abagore bahawe umwanya muri siporo y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yabwiye abitabiriye iri huriro ko ari bo siporo y’u Rwanda yubakiyeho ndetse bakwiye kugira uruhare mu kuyiteza imbere kuko iri mu byo igihugu gishingiyeho mu kuzamura ubukungu bwacyo.

Ati “Siporo ntabwo ari imyidagaduro, ntabwo ari imikino. Siporo ni inkingi y’ubukungu. Kugira ngo ibyo bigerweho ni uko umukinnyi aba ari ikirenga kandi biturutse hano mugomba kubiharanira kuko ni mwe pfundo rya siporo.”

Perezida w’Agateganyo wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice, yashimiye abitabiriye aya mahugurwa, abibutsa ko bakwiye guhora baharanira kuva ku rwego bariho bakajya ku rwisumbuyeho.

Ati “Ubumenyi mwakuye aha, mwize ziriya ndangaciro Olempike, uko ari eshatu, uzifashe neza zaguherekeza mu buzima bwawe bwose. Siporo ifite akamaro kanini cyane kandi ntigarukira ku rwego muriho rwo gukina. Mukwiye guhora muharanira kuzamuka. Mureke tube abakinnyi b’intangarugero.”

Buri federasiyo yari ihagarariwe n’abakinnyi babiri, ndetse bahawe umwanya wo kugaragaza ibibazo bitandukanye bafite n’icyo babona cyakorwa mu kuzamura urwego rwa siporo y’u Rwanda.

Uwizeyimana Omsalama waturutse mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Netball, yavuze ko byinshi bigiye muri aya mahugurwa bizabafasha ndetse biteguye ku bisangiza bagenzi babo.

Ati “Twungukiyemo ibintu byinshi. Aya mahugurwa ntabwo akunze kuba kenshi, rero iyo tugize amahirwe tukayabona biradufasha. Ibyo twize bizadufasha mu buzima nk’abakinnyi. Tuzakora ubukangurambaga no ku bandi bakinnyi bataje, twari duhagarariye.”

Mugabe Aristide uyobora Komisiyo y’Abakinnyi muri Komite Olempike y’u Rwanda, yavuze ko bazakomeza gukorana n’uru rwego kugira ngo federasiyo zikemure byinshi mu bibazo byagaragajwe n’abakinnyi.

Ati “Muri za federasiyo hagiye haba ibibazo bitandukanye, ibyavugiwe hano ni bike ugereranyije n’ibihari ariko navuga ko ibibazo byinshi byakemuka. Tuzagerageza gukorana na Komite Olempike kugira ngo dukore ubuvugizi muri za federasiyo kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.”

Muri Nzeri uyu mwaka, Komite Olempike y’u Rwanda yari yahuguye abakinnyi 40 bo mu mikino itandukanye ku buryo hategurwa ubuzima bwa nyuma yo gukina.

Abakinnyi 81 ni bo bitabiriye iri huriro ryabaye iminsi ibiri
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Ngarambe Rwego, yibukije abakinnyi ko ari bo siporo y'u Rwanda ishingiyeho
Perezida w'Agateganyo wa Komite Olempike y'u Rwanda, Umulinga Alice, yashimiye abakinnyi bitabiriye iri huriro, ababwira ko nibagendera ku ndangaciro Olempike bigishijwe bazagera kuri byinshi
Rwemarika Félicité usanzwe ari Umunyamuryango wa Komite Olempike Mpuzamahanga, yaganirije abakinnyi ku buryo umugore ashyigikiwe muri siporo y'u Rwanda ndetse n'abakiri bato bakwiye kumva ko bagera kure
Abakinnyi bahawe umwanya wo kugaragaza ibitekerezo n'ibibazo bafite
Dr. Nuhu Assuman aganiriza abakinnyi ku buryo bagomba kwirinda ikoreshwa ry'ibyongerambaraga bitemewe muri siporo
Dr. Patrick Rwagatare asobanurira abakinnyi ibyerekeye ubuzima bwo mu mutwe n'uburyo ari ingenzi ko bakwiriye kubwitaho
Ntirenganya Jean Claude waturutse muri RIB, yahuguye abakinnyi ku buryo barwanya ibyaha bikorwa muri siporo birimo ihohotera
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Komite Olempike y'u Rwanda, Rugigana Jean Claude, asobanurira abakinnyi imikorere ya Komite Olempike
Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y'u Rwanda, Kajangwe Joseph, aganiriza abakinnyi ubwo hafungurwaga iri huriro ryamaze iminsi ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .