Aya marushanwa ateganyijwe guhera tariki ya 24 Gashyantare kugeza ku ya 9 Werurwe 2025 muri IPRC-Kigali Ecology Tennis Club.
Icyumweru cya mbere kizaba ari ’ATP Challenger 75 Tour’ izakinwa kuva tariki ya 24 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2025.
Ni mu gihe ’ATP Challenger 100 Tour’ iteganyijwe kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 9 Werurwe 2025.
Umuyobozi w’amarushanwa, Arzel Mevellec, yavuze ko kuba iriheruka rya ATP Challenger 50 ryaragenze neza ariyo mpamvu bahisemo guha u Rwanda kwakira n’ayisumbuyeho.
Yagize ati “Twazanye hano ATP Challenger 50 dushaka kureba niba uyu mujyi uzabasha kwakira aya marushanwa. Ibisubizo byaje ari byiza ari nayo mpamvu twazamuye urwego tuzana ATP Challenger 75&100.”
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko kwakira aya marushanwa bifasha no mu kuzamura impano z’abanyarwanda.
Ati “Kwakira aya marushanwa ntabwo bizana abakinnyi bakomeye i Kigali gusa ahubwo bitera n’akanyabugabo abakinnyi bato bigakomeza guteza imbere tennis yacu.”
Perezida w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste, yavuze ko kwakira aya marushanwa bikomeza gushimangira gahunda ya leta yo kugira u Rwanda igicumbi cy’imikino.
Ati “Gukomeza kwakira amarushanwa nk’aya bishimangira gahunda ya leta yo kuba igicumbi cy’imikino. Afasha abakinnyi b’abanyarwanda kuzamura urwego kuko babona amahirwe yo guhangana n’abakomeye ku rwego rw’isi.”
Bamwe mu bakinnyi bakomeye bitezwe muri aya marushanwa, barangajwe imbere n’Umuholandi, Jesper de Jong usanzwe ari nimero 107 ku Isi, aho azaba ariwe wa mbere.
Akurikiwe n’Umunya-Argentine, Marco Trungelliti watsindiwe ku mukino mu irushanwa riheruka. Hari n’abandi nk’Umufaransa Calvin Hemery, Umunya-Espagne, Carlos Taberner n’Umunya-Venezuela, Gonzalo Oliveira.
Uzegukana ATP Challenger 75 azahembwa ibihumbi 100$, mu gihe uwa ATP Challenger 100 azahabwa ibihumbi 160$.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!