00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi bakina Tennis mu Rwanda bahagaze he ku rutonde rw’Isi?

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 5 September 2024 saa 09:56
Yasuwe :

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umukino wa Tennis nk’umwe mu ikunzwe na benshi cyane ko umunsi ku munsi ugenda ukura ndetse ugashyirwamo n’amategeko mashya awufasha kuryoha.

Mu 2001, Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi (ITF) ryashyizeho uburyo bwo gukina amarushanwa akomeye hakurikijwe amanota abakinnyi baba baragiye babona mu bihe bitandukanye no mu byiciro binyuranye.

Aya manota na yo akorerwa binyuze mu marushanwa mpuzamahanga ategurwa mu bihugu bitandukanye buri mwaka, abagize amahirwe yo kujya bayitabira bakazamura imyanya yabo.

Ibi byatumye abakinnyi bakuru muri uyu mukino mu Rwanda batajya babona amanota abafasha kugera ku rutonde rwiza ku Isi, ariko abato bo babasha kuyabona kuko hari amahirwe yo kuyakorera.

Bamwe mu banyarwanda bakanyujijeho twavuga ni Jean-Claude Gasigwa uheruka kuri uru rutonde mu mu 2013 ubwo yari ku mwanya wa 1802, hakaba Eric Hagenimana wageze ku mwanya wa 1511 mu 2005.

Kubona aya manota muri iki gihe binyura mu marushanwa akomeye yakirwa n’u Rwanda, ari nabyo Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, agaragaza nk’intwaro yo kuzamura imyanya Abanyarwanda bariho.

Ati “Abakinnyi bakuru ntabwo bigeze babona amahirwe yo kuba bakorera amanota abafasha kujya ku rutonde rw’Isi ‘ITF Ranking’ kuko nta marushanwa babonye kandi n’ayo babonaga ntibageraga mu byiciro byabahesha amanota.”

“Kugira ngo amahirwe yiyongere bisaba ko bazenguraka ibihugu byose amarushanwa acamo kandi ubushobozi ntibwapfa kuboneka. Twe rero nk’Ishyirahamwe dukorana na Minisiteri ya Siporo, tukayazana iwacu noneho akaba ariyo manota bakorera, bitabujije ko n’abera hanze tunyuzamo tukajyayo.”

Kugeza ubu icyiciro cy’abakinnyi bakiri bato ni cyo gifite abakinnyi bari kuri ITF Ranking nubwo urugendo rukiri rurerure kugira ngo umubare wabo wiyongere ndetse banazamuke mu myanya yo hejuru dore ko bari hasi cyane.

Umunyarwanda uri hafi ku rutonde rw’Isi ruherutse gusohoka tariki ya 2 Nzeri 2024, Junior Hakizumwami w’imyaka 18 ni we uyoboye bagenzi be ku mwanya wa 1767. Uyu yakuye amanota 25,25 mu marushanwa ane yitabiriye.

Undi ni Ishimwe Claude ufite imyaka 17 akaba ari ku mwanya wa 1906, mu marushanwa 10 yakinnye, hakaba Karenzi Brian ufite amanota icyenda n’umwanya wa 2613, King Onyx Umuhoza afite amanota 8,75 mu gihe Igiraneza Elyse ari ku mwanya wa 2839 n’amanota 6,75.

Aba bakinnyi bose ntabwo bari mu bihe byiza kuko basubiye hasi ugereranyije n’uko bari bahagaze mu kwezi gushize kuko Hakizumwami yamanutseho imyanya umunani, Igiraneza amanuka igera ku 10.

Abakobwa babiri ni bo bari ku rutonde rw’Isi, aribo Ineza Thierrine unganya amanota abiri na Carine Nishimwe, bombi bakaba bari ku mwanya wa 3665.

Uburyo amanota abarwa, hakurikizwa urwego irushanwa ririho. Irya mbere rinatanga amanota menshi ni Grand Slam ndetse na Youth Olympics, irya kabiri ni ITF Junior Finals, irya gatatu ni Grade A, Grade 1 / B1, Grade 2 / B2, Grade 3 / B3, Grade 4 na Grade 5.

Ibi byiciro byose bitanga amanota ku mukinnyi uba waritaye kugera ku warenze kuri ⅛ byibuze ndetse kuva ku manota 1000 kugeza kuri abiri hakurikijwe uburemere bwabyo.

Nimero ya mbere ku Isi kugeza ubu mu bakiri bato ni Nicolai Budkov Kjær ufite amanota 3061,5 agakurikirwa n’Umunyamerika Kaylan Bigun ufite ibihumbi 2840,25.

Mu mpera za Nzeri 2024, hari gutegurwa irindi rushanwa rizabera mu rwanda rya Rwanda Open na ryo ritangirwamo amanota yo ku rwego rwa ITF, abazaryitabira bakaba bafite amahirwe yo kuzamuka ku rutonde.

Amarushanwa ategurwa mu rwanda afasha abakinnyi kongera amanota
Igitaneza Elyse ari ku mwanya wa 2839
Hakizumwami Junior ni we uyoboye abakinnyi beza b'Abanyarwanda ku rutonde rwa ITF
Brian Karenzi ari mu Banyarwanda baro ku rutonde rwa ITF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .