00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi b’ikipe yo muri Tanzania barokotse impanuka ya bisi yaguye mu mugezi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 February 2025 saa 02:12
Yasuwe :

Abakinnyi ba Dodoma Jiji FC yo muri Tanzania bakoze impanuka y’imodoka yari ibatwaye yaguye mu mugezi, ariko bagira amahirwe ntihagira n’umwe ihitana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Gashyantare 2025, ni bwo abakinnyi n’abatoza ba Dodoma Jiji bari bavuye mu gace ka Ruangwa, aho baro bakiniye na Namungo FC.

Bageze ahitwa Nangurukuru, imodoka yataye umuhanda yisanga mu mugezi uri hafi y’umuhanda, ariko kuko wari mugufi byorohera abari bayirimo kuba bayivamo hakiri kare.

Ntabwo ikipe iratanga amakuru ahagije kuri iyi mpanuka, ariko abari hafi yayo bavuga ko nta muntu wigeze ukomereka bihambaye.

Dodoma Jiji na Namungo zanganyije ibitego 2-2, mu gihe iyi kipe iri gutegura umukino uzaba mu mpera z’icyumweru uzayihuza na Simba SC.

Imodoka yari itwaye abakinnyi ba Dodoma Jiji yaguye mu mpanuka
Abakinnyi bavuye mu modoka nta kibazo kinini bagize
Abakinnyi ba Dodoma Jiji nta wagize ikibazo gikomeye
Ibikoresho by'abakinnyi bari mu modoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .