Mu gihe cy’iminsi itandatu kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 14 Ukuboza 2024, hazaba hari kuba ibikorwa bitandukanye bigendanye n’imikino yo gusiganwa mu modoka n’iterambere ryayo.
Mu gihe umwaka uri kugana ku iherezo imwe mu mikino itangwamo ibihembo irarimbanyije nko muri Formula 1, World Rally Championship, Formula E World Championship, World Endurance Championship, World Rallycross Championship, World Rally Raid Championship, World Karting Championships n’indi myinshi.
FIA kandi yamaze gutangaza ko usibye gutanga ibihembo ku bitwaye neza, izagenera ishimwe abanyabigwi mu mikino itandukanye mu mikino itegura, bigendanye n’uko izaba iri kwizihiza imyaka 120 imaze ibayeho.
Usibye aba nk’uko bisanzwe FIA ihemba amakipe meza ndetse n’ibigo byahize ibindi mu gukora imodoka nziza zo mu marushanwa.
Tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi bari kwitwara mu marushanwa akomeye ku buryo bahabwa amahirwe yo kuba aribo bahabwa amahirwe yo kuzitwara neza.
Formula 1
Formula 1 ni irushanwa rifatwa nk’irihiga ayandi muri mikino yo gusiganwa mu modoka nto kuko ritwara umugabo rigasiba undi. Kugeza ubu hamaze gukinwa amasiganwa 17 ndetse mu mpera z’icyumweru harakinwa irya 18.
Mbere y’uko abakinnyi bakomeye n’amakipe yabo bongera guhatanira amanota muri Grand Prix ya Singapore, Max Verstappen wa Red Bull akomeje kwanikira bagenzi be mu manota kuko afite 313, agakurikirwa na Lando Norris wa McLaren Mercedes.
Lewis Hamilton wa Mercedes ushobora guhabwa igihembo cy’umunyabigwi muri uyu mwaka kuko anganya na Michael Schumacher gutwara iri siganwa inshuro zirindwi, ari ku mwanya wa gatandatu n’amanota 166 muri uyu mwaka.
Rally
Harabura amasiganwa atatu, hagasozwa amasiganwa ya Rally muri uyu mwaka kuko hasigaye gukinwa iryo muri Chile, ira European Union ndetse n’iryo mu Buyapani.
Mu masiganwa 10 yabaye, kugeza ubu hayoboye Umubiligi Thierry Jean Neuville ukinira Hyundai Motorsport, akaba afite amanota 192, akarusha 34 mugenzi we bakinira ikipe imwe Ott Tänak.
Ikipe nziza muri uyu mwaka ishobora kuba Hyundai Shell Mobis World Rally Team kuko ariyo ifte amanota menshi kurenza izindi.
Formula E
Formula E ni irushanwa na ryo ryo gusiganwa mu modoka nto ariko zikoresha amashanyarazi, kugeza ubu ryitwa ABB FIA Formula E World Championship, uyu mwaka rikaba ryarakinwe ku nshuro ya 10.
Kugeza ubu iyi shampiyona y’Isi iba igizwe n’amasiganwa atandatu, yamaze kwegukanwa n’Umudage Pascal Wehrlein gusa na we akaba ari mu bazahemberwa i Kigali mbere yo kongera gutangira undi mwaka w’imikino muri iri rushanwa wa 2024-25 uzahera tariki ya 7 Ukuboza 2024.
Endurance
FIA World Endurance Championship ni isiganwa ryatangiye gukinwa mu 2012, kugeza ubu rikaba riba rigizwe n’amasiganwa umunani, hakaba hasigaye abiri ngo umwaka w’imikino urangire.
Mu gihe hatarakinwa isiganwa rya ‘6 Hours of Fuji’ n’irya Bapco Energies 8 Hours of Bahrain, abakinnyi batatu ni bo bayoboye kuko banganya amanota 150. Abo ni André Lotterer, Kévin Estre na Laurens Vanthoor.
Rallycross
Umukino wa Rallycross ni umwe mu uzagira abakinnyi beza bazahemberwa i Kigali, aho Johan Kristoffersson afite amahirwe yo kongera kuryegukana nk’uko yabikoze mu mwaka ushize.
Uyu Munya-Suède amaze kugira amanota 206 mu gihe habura amasiganwa abiri yombi azabera mu Bushinwa.
Rally Raid
Rally Raid ni undi mukino wo gusiganwa mu modoka ariko ubera mu nzira z’itaka, ahaba hatari imihanda ikoreshwa n’ibinyabiziga. Mu masiganwa atanu akinwa hamaze gusozwa ane.
Umunya-Qatar Nasser Al Attiyah ukinira TOYOTA ufite amanota 131, ni we uyoboye abandi bakinnyi ndetse arusha Umunya-Brésil Lucas Moraes umukurikiye 28.
Karting
Umukino wa Karting ni undi uri gutera imbere cyane mu yo gusiganwa mu modoka nubwo wo usaba utumodoka duto kandi dufite amapine asa n’aho ari hanze ‘Go-karts’.
Muri iki cyiciro nyir’umuringa yamaze yamaze kuwubona kuko usibye igihembo azaterurira i Kigali, Ethan Jeff-Hall ukomoka muri Great Britain ni we watwaye umwanya wa mbere ku Isi muri uyu mwaka.
Usibye iyi mikino kandi hari abandi bazagenda bahabwa ibihembo barimo abanyabigwi nka Ayrton Senna, umwe mu Banya-Brésil batatu begukanye Shampiyona y’Isi muri Formula 1; Alain Marie Pascal Prost, wihebeye Formula 1 akanaba umwe mu bashinze umukino wa Karting.
Colin Steele McRae ni undi munyabigwi uzabishimirwa nyuma yo kwegukana World Rally Championship ku myaka 27, akanaba umukinnyi muto watwaye Rally kuva mu 1995 kugeza mu 2022.
Michael Schumacher na Lewis Hamilton bazahembwa nk’abafite Formula 1 inshuro nyinshi. Hari Sébastien Loeb wegukanye Rallycross inshuro icyenda zikurikiranya n’abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!