Abagore batwite bakoze siporo, abari mu rugo bayikurikira bifashishije ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nyakanga 2020 saa 02:12
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya kabiri Umuryango Children and Youth Sports Organization n’abafatanyabikorwa bawo bateguye siporo y’abagore batwite yitabiriwe n’abantu bake abandi bayikurikira mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Iyi siporo rusange yiswe ‘Mass sports for pregnant women’, yabaye kuwa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2020, yahujwe abantu bake bakora urugendo bahana intera bazenguruka stade Amahoro abandi bayikurikira ku ikoranabuhanga ari naho hatangiwe ubutumwa.

Iyi gahunda itegurwa n’Umuryango Children and Youth Sports Organization ifatanyije na Minisiteri ya Siporo, iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, binyuze muri Gahunda y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana (NECDP), uruganda Africa Improved Food Ltd (AIF) n’abandi. Igamije kubafasha kugira ubuzima bwiza, n’abana batwite bakamererwa neza.

Umuyobozi w’Umuryango Children and Youth Sports Organization, Mukasa Nelson, yavuze iki gikorwa bagitekereje bagamije kugira ngo abagore batwite bajye babasha gukora siporo cyane ko iyo bayikoze baba banakoresheje abo batwite.

Ati “Ubutumwa muri iki gihe tugenera abagore batwite bujyanye no kwitabira siporo ku ikoranabuhanga bajya bakora urugendo nibura iminota 45 inshuro eshatu mu cyumweru ariko byaba byiza ko baba bafite ababaherekeza bari kumwe nabo”.

Yakomeje avuga ko umugore utwite izi siporo aba agomba kuzikorera ahantu h’umurambi harambuye.

Mukasa yavuze ko iyi siporo ibaye ku nshuro ya kabiri ariko ubu byarahindutse ikorwa mu buryo bwo kwirinda Covid-19.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro La Croix du Sud, Dr. Nyirinkwaya Jean Chrysostome, yigeze kubwira IGIHE ko gukora siporo ku bagore batwite ari byiza kuko kuri bo biba bihagije kugenda n’amaguru umuntu asa n’uri gutembera.

Dr Nyirinkwaya avuga ko gutembera bituma amaraso y’umuntu atembera neza bigatuma amaguru atabyimba, umuvuduko w’amaraso ntiwiyongere bityo bigatuma na wa mwana uri mu nda agira ubuzima bwiza.

Ati “Buriya siporo ntabwo ari imwe umuntu akora ngo asimbuke umugozi cyangwa yiruke cyane ananirwe, hano icyo twababwira ni uko gukora siporo nk’iyi yo kugenda n’imyitozo mike bifasha cyane umubiri gukora noneho n’amaraso akabasha gutembera bityo na wa mwana uri mu nda akagira ubuzima bwiza.”

Umuryango Children and Youth Sports Organisation umaze imyaka itatu uvutse, ugamije gukangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa bituma rugira ubuzima bwiza, kuva mu myaka yo hasi.

Ufite icyerekezo cyo kugaragaza no kuzamura impano z’abana [watangije gahunda ya siporo yabagenewe mu biruhuko], binyuze mu kuzana imikino aho bose babona maze bo bakazabasha kwihitiramo bakurikije impano bifitemo, badatoranyirijwe.

Nyuma yo kwita ku mpano z’abana, uyu muryango wigisha abana no kwita ku buzima bwabo, cyane cyane kwirinda agakoko gatera Sida n’ibiyobyabwenge.

Uyu muryango kandi washyizeho gahunda yitwa Rwanda Students Lifestyle, yatangijwe muri Gicurasi 2019. Muri iyi gahunda habamo urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge na virusi itera Sida, nyuma yarwo hagatangwa ubutumwa bijyanye.

Umwaka ushize ubwo abagore batwite bakoraga siporo rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .