00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagiye guhagararira u Rwanda mu mikino Olempike ya Tokyo bahawe impanuro (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Nyakanga 2021 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda bagiye kwitabira Imikino Olempike, bibukijwe kuzirikana ko bagiye mu bihe bitoroshye basabwa kuzarushanwa baharanira guhesha ishema u Rwanda ariko banarengera ubuzima bwabo kugira ngo bazagaruke amahoro.

Kuri uyu wa Mbere, tariki 5 Nyakanga ni bwo abakinnyi batanu bazahagararira u Rwanda mu Mikino Olempike ya Tokyo 2020, bashyikirijwe ibendera ry’Igihugu, banahabwa impanuro mbere yo guhagaruka i Kigali saa moya z’umugoroba.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Shema Maboko Didier, ni we wagejeje ku bakinnyi ubutumwa yahawe na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa.

Yagize ati “Bana b’u Rwanda, tubifurije kuzaba amahoro ku rugamba mugiyeho. Mugiye kwamamaza u Rwanda murushanwa n’andi mahanga. Muzarushanwe gitwari, tubifurije intsinzi muhesha ishema urwababyaye. Mugiye mu bihe bitoroshye, muzirinde ntimuzadohoke ku kwirinda COVID-19, muzagaruke amahoro.”

Visi Perezida wa Mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice, yashimiye uruhare Minisiteri ya Siporo yagize mu gutegura abazahagarira u Rwanda mu Mikino ya Tokyo, anaboneraho gusaba abakinnyi kuzitwara neza.

Muri iyi mikino izaba hagati ya tariki ya 23 Nyakanga n’iya 8 Kanama, u Rwanda ruzahagarirwa na Hakizimana John usiganwa Marathon, Yankurije Marthe usiganwa metero 5000 ku maguru, Mugisha Moïse usiganwa ku igare, Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi barushanwa koga umusomyo muri metero 50.

Aba bakinnyi bari bamaze iminsi bakorera umwiherero i Nyamata kuva ku wa 23 Kamena 2021 berekeje mu Mujyi wa Hachimantai mu Buyapani, aho bazakorera undi mwiherero mbere yo kwerekeza ahazabera Imikino Olempike ku wa 19 Nyakanga 2021.

Mugisha Moïse na Agahozo Alphonsine ni bo bazatwara ibendera ry’u Rwanda mu myiyereko ikorwa mbere y’uko Imikino Olempike itangira.

Mukundiyukuri Jean de Dieu uzaba uyoboye itsinda ry'ikipe y'u Rwanda yerekeza mu Mikino Olempike ya Tokyo 2020
Mugisha Moïse ni we uzaba ayoboye bagenzi be
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, ageza ku bakinnyi ubutumwa bwa Minisitiri Munyangaju
Visi Perezida wa Mbere wa Komite Olempike y'u Rwanda, Umulinga Alice, yitabiriye uyu muhango wo gushyikiriza ibendera abakinnyi
Rwabuhihi utoza abakinnyi b'Imikino Ngororamubiri
Abakinnyi batanu bazahagararira u Rwanda bashyikirijwe ibendera ry'Igihugu
Mugisha Moïse ashyikirizwa ibendera n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier
Ifoto rusange y'abakinnyi, abatoza n'abayobozi
Hakizimana John (wa kabiri ibumoso) na Yankurije Marthe (wa kabiri iburyo) bazarushanwa mu Mikino Ngororamubiri, basiganwa ku maguru
Maniraguha Eloi (wa kabiri ibumoso) na Agahozo Alphonsine (wa kabiri iburyo) bazarushanwa koga umusomyo muri metero 50

Amafoto: Komite Olempike y’u Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .