Ni mu nama ya ‘SportsBiz Africa Forum 2024’ yabaye kuva tariki ya 26 - 27 Nzeri, aho yatangiwemo amasomo yo mu byiciro bine birimo guhuza siporo n’ubukerarugendo, kubyaza amikoro siporo, iterambere rya siporo, gukurura abaterankunga no kubereka inyungu iri muri siporo.
Abitabiriye iyi nama bashyirwaga mu matsinda bigendanye n’amasomo ari gutangwa mu bihe bitandukanye ku buryo buri wese agira ubumenyi kuri buri kintu.
Hitabiriye abakinnyi bo mu mikino ikinwa mu Rwanda, abayobozi mu mashyirahamwe atandukanye, abashoramari, abanyamakuru n’ibigo bifite aho bihuriye na siporo.
Umuyobozi wa Rwanda Events yateguye iki gikorwa cyari kibaye ku nshuro ya mbere, Gakwaya Christian, yagaragaje ko umusaruro wavuyemo ari mwiza kandi biteguye ko amasomo yatangiwemo azagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda na Afurika.
Ati “Dushimiye buri wese wagize uruhare kugira ngo iki gikorwa kigende neza nk’uko twabiteguye. Ubu nkeka ko hari icyo twakora kuko byagaragaye ko siporo idatandukanye n’ishoramari.”
“Mu buryo bumwe cyangwa ubundi ushobora kuyibyaza umusaruro kandi bikagirira akamaro igihugu ndetse na Afurika muri rusange kuko amahirwe yo kubikora arahari.”
Amasomo yatanzwe n’abarimu baturutse muri Johan Cruyff Institute ifite umwihariko mu gutanga amasomo mu micungire ya siporo.
Munyaneza Didier uri mu bahawe amasomo yagaragaje ko hari akamaro azagira by’umwihariko mu mukino w’amagare asanzwe akina.
Ati “Isomo nize ni uko nakora siporo kandi nkayibyaza umusaruro. Namenye uko nashaka abaterankunga ku giti cyanjye n’ibindi. Nzabisangiza bagenzi banjye kugira ngo na bo bagire aho bakwigeza.”
Amasomo nk’aya azongera gutangwa tariki ya 8-10 Nzeri 2025, ubwo iki gikorwa kizaba ku nshuro ya kabiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!